AmakuruImyidagaduroUrukundo

Bwa mbere Miss Uwase Muyango Claudine yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi Yves (+AMAFOTO)

Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda,  bwa mbere  yerekanye isura y’imfura ye na Kimenyi Yves .

Ukwezi kumwe kurashize aba bombi bibarutse imfura yabo bise Kimenyi Miguel Yanis. Bagiye bagaragaza uyu mwana wabo ariko none ni bwo bwa mbere Muyango yagaragaranye n’iyi mfura ye mu buryo bumugaragaza neza.

Abinyujije kuri instagram, Muyango yagaragaye yishimanye n’imfura ye na Kimenyi aho yavuze ko adahaga kumureba.

Muyango yagize ati:”Sinabona urukundo rwawe rwuzuye Kimenyi Miguel Yanis.” Ibi akaba abivuze nyuma yuko kuwa 02 Nzeri 2021 aribwo yashimye Imana atangazan’itariki yanise yavutseho.

Icyo gihe yanditse agira ati:”29 Kanama 2021 reka iyi nkuru nyigire ntoya, Uwiteka ngufitiye ishimwe.”

Icyo gihe nanone yongeye kandi kugaragaza ko azakumbura ibihe byo gutwita kwe maze umugabo we amugaragariza ko yishimiye kuba yarabyaye umuhungu.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2021 ni bwo umuryango w’umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves bakiriye imfura yabo ije kubamara irungu, ni nyuma y’amezi 9 bamutegereje.

Bibarutse imfura yabo nyuma y’imyaka 2 bakundana. Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n’umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.

Icyo gihe Kimenyi Yves yahise ajya ku mbuga ze nkoranyambaga atangaza ko yishimiye ko umunsi yaboneyeho Muyango imbona nkubone ari na wo munsi amwemereye kuzamubera umugore.

yu muhungu wahawe izina rya Kimenyi Miguel Yanis, umaze ukwezi avutse,
Miss Muyango avuga ko adahaga kumureba.
Kimenyi na Muyango bibarutse imfura yabo Yanis kuwa 29 Kanama 2021
Twitter
WhatsApp
FbMessenger