Imyidagaduro

Butera Knowless yateye utwatsi icyaha cy’ubwambuzi yashyizwe ku mutwe

Umuhanzikazi Butera Knowless byavugwaga ko yashyikitijwe RIB ku cyaha cy’umbuzi bw’amafaranga asaga miliyoni 1.3 FRW, yateye utwatsi iby’iki kirego anagaragaza ko umushinja kumaamhura ntaho amuzi.

Uyi muhanzikazi aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.

Ibi Knowless yabitangarije mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, aho yasobanuraga n’ibindi bimwerekeyeho birimo n’umuzingo w’indirimbo (Album) aherutse gushyira hanze yise “Inzora”.

Knowless yasobanuye ko iby’uwo muntu yabibonye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko ntaho amuzi ndetse ko nta n’amafaranga yamuhaye.

Yongeyeho ko nta rwego ruramuhamagara ngo rumubaze kuri ibyo bintu, icyakora akavuga ko biri mahire kuko yabonye ku mbuga nkoranyambaga ko ikirego cyaba kiri mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko ubwo ukuri kwabyo kuzamenyekana.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tarikiya 15 Kamena ,nibwo amakuru yasakaye avuga ko Butera Knowless yarezwe mu rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’uwitwa Munezero Rosette uvuga ko yahaye Knowless amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu (FRW 1,350,000) mu bucuruzi bw’uruhererekane (pyramid Scheme) mu kimina cyitwa ‘Happy Family’.

Bene ubu bucuruzi bwo guhererekanya amafaranga uyatanze akizezwa inyungu ariko abanje na we kuzanamo abandi bantu Leta imaze iminsi ibuhagarika kuko butemewe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwakiriye icyo kirego, hakaba ngo hakurikiraho kugisuzuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger