AmakuruPolitiki

Burundi:Umusirikare ufite ipeti rya Colonel amaze amezi 10 afunzwe Kandi yararangije igihano

Umusirikare wo mu Burundi ufite ipeti rya Colonel wigeze gukurikiranwaho icyaha cyo gushaka kwica umuyobozi wo mu Burundi, amaze amezi 10 arangije igihano yari yarakatiwe ariko aracyafunze.

Colonel Dieudonné Dushimagize bakunda kwita Gangi yatawe muri yombi mu kwezi kwa 11/2016 aho yari umuyobozi wungirije w’iperereza ry’Igisirikare cy’u Burundi.

Yashinjwaga icyaha cyo kugerageza kwica umuyobozi ukomeye mu Burundi Willy Nyamitwe, ndetse ngo icyo gikorwa yashinjwaga cyaje kugeragezwa tariki 28 z’uko kwezi yafatiwemo.

Bivugwa ko icyo cyaha cyaje guhamywa abandi, ndetse na we igihano yakatiwe cyarangiye tariki 18/11/2021 ariko kugeza ubu aracyafunze.

Tariki 22/11/2016, Colonel Dieudonné Dushimagize yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Bujumbura ndetse aza no kugezwa imbere y’Urukiko rwa Bujumbura, aza no kujya gufungirwa muri Gereza nkuru ya Mpimba

Tariki 10/12/2016, Colonel Dushimagize yagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo rwemeze niba afungwa cyangwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Tariki 15 z’ukwezi kwa gatatu 2017, Colonel Dushimagize yagiye gufungirwa muri gereza ya Bubanza.

Urubanza rw’uyu musirikare rwagiye rugora inkiko kuko icyaha yaregwaga cyakozwe nyuma y’iminsi 10 atawe muri yombi ndetse gihanirwa abandi bantu barimo Colonel Nestor Bahati na Colonel Jean-Baptiste Miruho.

Colonel Dieudonné Dushimagize yaje kuregwa ikindi cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, muri 2019 aza gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’Urukiko rwa Rubanda rwa Bujumbura.

Iki cyaha yarakijuririye mu Rukiko rukuru na rwo ruza kucyemeza muri 2019 ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida tariki 05 Mata 2021, bituma igihano cye kigera ku myaka itanu yarangiye tariki 18/11/2021 ariko kugeza ubu aracyari muri gereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger