AmakuruAmakuru ashushye

Burundi: BBC na Voice of Amerika byahagaritswe burundu

Radiyo Mpuzamaganga zisanzwe zumvikana mu Kirundi no mu Kinyarwanda mu karere k’ibiyaga bigari, BBC yo mu Bwongereza ndetse na Radio Ijwi Ry’Amerika, zahagaritswe mu Burundi.

Urwego rushinzwe itangazamakuru mu Burundi, Conseil National de la Communication (CNC), nirwo rwatangaje aya makuru kuri uyu wa gatanu

Ni icyemezo cyasomwe na Minisitiri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru, Nestor Bankumukunzi cyambura uruhushya rwo gukorera mu Burundi mu buryo bwa burundu radio BBC y’Abongereza ndetse kikabuza Umurundi cyangwa undi Munyamahanga gukorana na yo ari ku butaka bw’iki gihugu.

Uru rwego CNC ruvuga ko
kizira ko hagira umunyamakuru n’umwe waba ari ku butaka bw’u Burundi, yaba Umurundi cyangwa umunyamahanga utanga amakuru kuri ibyo binyamakuru byavufunzwe.

Urwo rwego kandi ruvuga ko ikiganiro cya BBC cyumvikanye mu mwaka ushize cyavugaga ku bwicanyi bwakozwe n’abashinjwe umutekano bwabereye mu nzu iri ku murwa mukuru Bujumbura, ngo byari inkuru mpimbano.

CNC ikomeza ivuga ko icyo kiganiro cyarengereye amategeko / amahame agenga itangazamakuru mu Burundi.

Minisitiri Bankumukunzi yavuze ko BBC yari yahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu kuva tariki 4 Gicurasi 2018, ariko tariki 11 Gicurasi 2018 yandika ibaruwa yemera ko ikiganiro umutumirwa w’icyumweru yatambukije kigatuma ihagarikwa kitubahirije amabwiriza y’umwuga

Minisitiri Bankumukunzi avuga ko batitaye ku kuba BBC yaremeye kwisubiraho kugira ngo iryo kosa ntirizongere, nyuma igatambutsa filimi mbarankuru yerekana ubwicanyi bivugwa ko bukorwa n’inzego z’iperereza z’u Burundi, we yavuze ko ari ibihimbano “montage” kandi bidafite ukuri.

Uyu mu Minisitiri yakomeje avuga ko iyi filimi nta bunyamwuga buyirimo, ndetse agashinja BBC kudakurikiza amategeko, Minisitiri ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi yavuze ko BBC yambuwe ibyangombwa byo gukorera muri icyo gihugu.

Yavuze ko iki kemezo gitangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019.

BBC ngo ntizongera kumvikana mu Burundi ku mirongo ya FM ndetse ngo Abarundi basabwe kutumva amakuru yayo no kudaha amakuru igitangazamakuru cya BBC.

Ibiganiro bya BBC byari bimaze umwaka bihagaritswe mu Burundi.
Minisitiri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru, Nestor Bankumukunzi cyambura uruhushya rwo gukorera mu Burundi radiyo mpuzahamahanga ya BBC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger