AmakuruPolitiki

Burkina Faso:Capt.Ibrahim Traoré uherutse guhirika ubutegetsi nawe kari kamubayeho

Leta ya gisirikare ya Burkina Faso ivuga ko inzego z’umutekano n’iz’ubutasi z’iki gihugu ku wa kabiri zaburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Hashize hafi umwaka umwe Kapiteni Ibrahim Traoré, Perezida w’inzibacyuho muri iki gihe, na we ubwe afashe ubutegetsi ahiritse ubwari buriho.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi kavuze ko abasirikare katatangaje amazina hamwe n’abandi bantu bari bacuze umugambi wo guhungabanya Burkina Faso.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo yo muri iryo tangazo rivuga ko abo bari bafite “ubushake bubi bwo gutera inzego za repubulika no gushora igihugu cyacu mu kajagari”.

Iryo tangazo rivuga ko hari abatawe muri yombi, ariko nta makuru arenzeho ryatanze.

Kuva mu gihe cya vuba aha gishize, hakomeje kumvikana amakuru yuko mu gisirikare cya Burkina Faso hari umwuka wo kutishima.

Ku wa kabiri, ibihuha byuko hari harimo gututumba ukwigomeka kw’abasirikare byatumye abaturage babarirwa mu magana bajya mu mihanda yo mu murwa mukuru Ouagadougou, kugaragaza ko bashyigikiye agatsiko kari ku butegetsi.

Kuri uwo munsi kandi, abategetsi bahagaritse ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa gitangaza amakuru mu Gifaransa, bagishinja gutangaza inkuru zitesha agaciro ingabo za Burkina Faso.

Guverinoma iriho ubu muri Burkina Faso yafashe ubutegetsi ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa Nzeri (9) mu mwaka ushize – mu ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri ryari ribayeho mu mezi umunani yari ashize

Twitter
WhatsApp
FbMessenger