AmakuruAmakuru ashushye

Burera : Perezida Kagame yafunguye kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yafunguye ku mugaragaro Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherere i Butaro mu Karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iyi Kaminuza,  yavuze ko ari inkingi ikomeye mu buvuzi haba mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Yagize ati “Iyi kaminuza ni irindi shoramari mu kongera abakozi bashoboye mu Rwanda no mu karere. Izina ry’iri shuri rifite ikintu gikomeye, risobanura intego yaryo. Ntabwo ari uguhugura inzobere mu buvuzi gusa nubwo ariryo fatizo ahubwo ni ikwigisha abanyeshuri gushyira imbere abantu. Ibitaro ntabwo bivura indwara, bivura abantu.”

Umukuru w’igihugu yabwiye abafatanyabikorwa barimo Partners in Health, abayobozi ba kaminuza n’abanyeshuri, ko kugira abavuzi ba kabuhariwe atari yo ntego nyamukuru n’ubwo ari wo musingi. Ahubwo icy’ingenzi ngo ni uguharanira ko ubwo bumenyi bushyirwa mu bikorwa mu kugeza ubuvuzi bwiza ku muturage.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yavuze ko kuva UGHE yagera mu Rwanda mu 2015, inzego zose zakoranye zikanatanga inama muri uyu mushinga w’ingenzi kandi ko bizakomeza.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Partners in Health wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi Kaminuza, Dr Paul Farmer yashimye ubufatanye Leta y’u Rwanda yabagaragarije, avuga ko ari ikimenyetso ko Kaminuza izatanga umusaruro. Yavuze ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe ngo rwubakwemo iyo Kaminuza ari uko ari intangarugero mu buvuzi.

Madamu Binagwaho Agnes wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima, ni umuyobozi wungirije w’iriya kaminuza, itanga amasomo ku bihumbi 53 by’amadorari ya Amerika ku mwaka ku biyishyurira, ni ukuvuga ahwanye na miliyoni zisaga 47 z’amanyarwanda. Abafashwa na kaminuza ubwayo bazajya batangirwa ibihumbi 49 USD, bo bitangire ibihumbi bine.

Iyi Kaminuza igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro , harimo kandi n’ icyumba cy’inama bitiriye umukuru w’igihugu (Kagame Conference Room) , n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, mu bilometero 80 uvuye i Kigali.

Abanyeshuri bazajya bemerererwa kwiga muri iyi kaminuza ni abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami y’ubuganga (Medicine), Kubaga (surgery) cyangwa abafite icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange.

Yatangiye kubakwa muri 2015, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri 24 bo mu Rwanda no hanze
Perezida Kagame yageze i Butaro akiva mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos mu Busuwisi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger