AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burera: Abagerageje kwiyahura bagiye gushakishwa ngo bagirwe inama

Mu Karere ka Burera, hari igikorwa cyo gushakisha amazina y’abantu bagerageje kwiyahura , umudugudu abarizwamo, Akagari ndetse n’Umurenge kugira ngo bagirwe inama.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, rivuga ko kiriya gikorwa kigomba gukorwa vuba uko bishoboka kose.

Umwe mu bayobozi b’umwe mu mirenge ya Burera yavuze ko iby’uko gahunda ihari ari iyo gukusanya amazina y’abagerageje kwiyahura atayizi ahubwo ko ihari ari iyo kwegera imiryango ifitanye amakimbirane igafashwa kuyahosha.

Avuga ko mu bihe byashize habayeho kujya ku nzu n’inzu bareba ingo zifitanye amakimbirane bakazishyira ku rutonde kugira ngo zizafashwe.

Ati:“ Gahunda ihari niyo guhuza abantu bafite amakimbirane kugira ngo bayareke bitaraba ngombwa ko hagira uyagwamo.”

Avuga ko abaha inama abashakanye ari abantu bafite ubumenyi runaka ku isanamitima.

Umwe mu bahanga mu by’isanamitima witwa Alice Ndoli Uwase yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko kuba abaturage bafatanya guha bagenzi babo inama kugira ngo hirindwe amakimbirane ari ibyo kwishimirwa ariko bisaba ubundi buhanga.

Ngo mu itsinda ribahugura hagomba kuba harimo umuhanga mu buzima bwo mu mutwe n’isanamitima kugira ngo afashe abandi muri ako kazi.

Ati: “Ubusanzwe itsinda riba rigomba kuba rifite abantu bafite ubumenyi buhagije n’ubwo haba harimo n’abandi bafite ubumenyi busanzwe n’ubunararibonye runaka.”

Ibyo kwiyahura biheruka kuvugwa mu Karere ka Burera byabereye mu mirenge ya Rwerere na Cyeru.

Amakuru amaze iminsi yandikwa yerekana ko abenshi mu bagabo cyangwa abagore biyahura babiterwa n’imibanire mibi ishingiye ku mitungo n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger