AmakuruPolitiki

Bugesera:Imodoka ya padiri yishe babiri undi arakomereka bikomeye

Imodoka yari itwawe na Padiri Gakuba Célestin w’imyaka 41 wo muri Paruwasi ya Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera,yakoze impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye.

Uyu mupadiri wari utwaye imodoka ya Jeep Toyota Hilux RAE 001I yagonze abantu abaturutse inyuma, akaba ngo yihutaga agiye gusoma misa.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza,ihitana Mukandekezi Grace w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri.

Uwimana Beatrice w’imyaka 33 wakomeretse bikomeye yagiye kuvurirwa mu Bitaro bya Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije kuko yananiwe gukata ikorosi ikagonga abanyamaguru.

Ati “Hari saa moya z’igitondo, Padiri yihutaga ajya gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

Padiri Gakuba we yakomeretse intoki byoroheje ariko akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yaje kubyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

SP Twizeyimana yavuze ko impanuka ikimara kuba Padiri yapimwe basanga nta bisindisha yanyweye.

Imibiri y’abaguye muri iyi mpanuka yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger