AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie bwa mbere mu muteka ye agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi

Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie uri imbere mu bahanzi bagezweho mu Rwanda mu myaka umunani amaze muri uyu muziki, bwa mbere mu mateka ye agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi.

Uyu muhanzi Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye haba ku mugabane w’Afurika, America n’u Burayi.

Bruce Melodie mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuri uyu wa Mbere nibwo Bruce Melodie yatangaje ko agiye kuzenguruka Isi akora ibitaramo yise Kigali World Tour.
Bruce yifashishije amabendera y’ibihugu bitandukanye mu bihugu yagaragaje ko azaririmbira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Bufaransa, u Bubiligi, Kenya n’u Burundi.

Melodie ufite n’indirimbo Katapila iri muzikunzwe muri iyi minsi dore ko yujuje miliyoni imwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa , ntabwo aratangaza amatariki n’imijyi ibi bitaramo bizaberamo.

Twabibutsa ko Bruce Melodie yaherukaga gutaramira i Burayi mu 2019 aho muri Werurwe yataramiye mu Bubiligi n’u Bufaransa ndetse no mu Ukwakira aho yarimbye muri Rwanda Day yabereye mu Budage.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger