AmakuruPolitiki

BREAKING: M23 yamaze gufata Rutschuru yagenzurwaga na FDLR na Busanza yagenzurwaga na RUD-Urunana

Gurupoma ya Busanza yagenzurwaga n’umutwe wa RUD-Urunana n’umujyi wa Rutschuru wagenzurwaga na FDLR, ubu biri mu maboko ya M23 nyuma yo gukubita inshuro FARDC n’imitwe iri kuyifasha mu rugamba

Imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi bigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku munsi w’ejo, umunyamakuru wacu uri Kiwanja wari hafi y’ahaberaga imirwano yemeje ko uyu mutwe ari wo ugenzura uduce twa Busanza Ugana ku mupaka wa Ishasha.

Umutwe wa M23 ubicishije ku rukuta rwayo, wemeje aya makuru aho wagize uti “Nyuma y’imirwano ikomeye twabashije kwigarurira uduce twa Nyarukwangara, Busanza ubu turi kwerekeza i Kirambo hafi y’umupaka wa Ishasha.”

Ioko y’amakuru ya Rwandatribune yemeza ko utu duce twa Nyarukwangara, Kivumu na Busanza twagenzurwaga na RUD-Urunana umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR zifatanyije na FPP abajyarugamba wa Gen Kanane Jean Damascene uzwi ku mazina ya Dani Simplice.

Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Kiwanja kandi avuga ko ingabo za Leta zivanye mu mujyi wa Rutschuru nta mirwano ibaye zerekeza ahitwa Rwindi, kuri ubu abasirikare bacye ba FDLR bakuriwe na Capt Tafii ni bo basigaye ahitwa Burayi kuri bariyeri bahashinze iri kwambura abaturage.

Ibi bibaye aho kuri uyu wa Gatatu i Luanda muri Angola hagiye kubera inama ihuza Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bagiye kurebera hamwe ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Congo.

Impuguke mu bya dipolomasi n’umutekano, Prof.Omar Halfan mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi rya Amerika, asanga iyi mishyikirano ntacyo ishobora kumara kubera ko buri ruhande rugikomeye ku bitekerezo byarwo,mu gihe Kandi benshi mu banyekongo bo batashakaga imishyikirano ahubwo bifuzako Perezida Tshisekedi atangiza intambara yo kwiyomekaho u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger