Amakuru ashushyeIyobokamana

Bishop Rugagi yahanuye umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Umukozi w’Imana usanzwe ahanurira ibintu ndetse agakora n’ibitangaza  Bishop Rugagi , yahanuriye umyukobwa witwa Umunyana Shanitah ko ariwe uzaba Nyampinga w’ u Rwanda mu gihe aya marushanwa y’ ubwiza arimbanyije.

Bishop Rugagi Innocent ni we Muyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda. Mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 yatunguranye asengera umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda ahamya ko yagize iyerekwa ry’uko ari we uzatsinda.

Uyu ngo niwe uzatwara ikamba

Rugagi rero yahanuye ko Umunyana Shanitah  ari we uzatwara ikamba ndetse anasaba abakristo kumushyigikira bakamutora nibura inshuro 600 ku munsi.

Shanitah asanzwe ari umkirisitu ukomeye kandi ukora mu rusengero rwa Bishop Rugagi ndetse ababyeyi be na bo ni abajyanama b’imena bazwi cyane mu Rusengero rwa Bishop Rugagi.

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko ‘yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe  harimo abakobwa bafite impano zikomeye’. Yahise ahagurutse Shanitah abwira iteraniro ko ‘ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda’ anamusaba kuza imbere akamusengera.

Kuri Umunyana Shanitah we asanga atari ukumuhanurira ahubwo ko  yamusabiye ku Mana kugira ngo azatware  ikamba. Nyuma yo gusengerwa ngo uyu mwali afite icyizere cyo kuzatwara iri kamba ijana ku ijana.

Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aho yari kumwe na bagenzi be Dushimimana Lydia; Irakoze Vanessa; Ishimwe Noriella; Ikirezi Mpore Marie Wivine; Nzakorerimana Gloria; Umunyana Shanitah; Umuhire Rebecca; Mushambokazi Jordan na Umutoniwase Anastasie. Muri aba bose , 9 nibo bazajya muri Boot Camp mu gihe uwitwa Ikirezi Mpore Marie Wivine we yaviriyemo mu majonjora yabereye i Gikondo kuri uyu wa gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger