AmakuruUtuntu Nutundi

Biratangaje: Habura amasaha macye ngo abyare nibwo yavumbuye ko atwite

Ntabwo bisanzwe n’agato ndetse n’ababymva barumva ko bitabaho gusa mu gihugu cy’Ubwongereza, Umugore witwa Lorna Goodings w’imyaka 25 yamenye ko atwite habura amasaha macye cyane ngo abyare ibintu byatangaje abantu benshi cyane.

Nkuko amakuru dukesha umuryango abivuga, uyu mugore yari amaze igihe kinini inda ye yarabyimbye ariko ntabashe kumenya ko atwite kuko yarasanzwe yibwira ko inda yabyimbijwe no kuba hari imiti yafashe ijyanye no kuboneza urubyaro.

Amakuru akomeza avuga uyu mugore witwa Lorna w’imyaka 25 y’amavuko yari amaze amezi menshi yizera ko kuba inda ye yarabaye nini byatewe n’imiti yafashe yo kuboneza urubyaro gusa ngo yaje gutungurwa bikomeye cyane no kubona ibise bitangiye kumufata kandi ngo yaragiye kwipimisha inda kwa muganga nyuma y’ibyumweru 38 bakamubwira ko adatwite ndetse ngo no ku munsi yabyayeho baramupimye basanga adatwite, ibintu byakomeje gutera benshi urujijo.

Uyu mugore Lorna yafashwe n’inda ubwo yari yagiye mu birori by’inshuti ye niko guhita ajyanwa kwa muganga gusa ngo yaje gutungurwa cyane no kumenya ko atwite mu gihe haburaga amasaha 4 yonyine ngo abyare ndetse abaganga bahita bamusaba kwitegura kwakira umwana kandi mu byukuri we yaraziko adatwite.

Yagize ati “Ubwo najyaga ku bise, nari mu birori n’inshuti zanjye kandi nagize uburibwe umunsi wose. Byaje gukomera cyane banjyana kwa muganga hanyuma abaganga bamwira ko mfite inda y’ibyumweru 38, Byarangoye kubyizera”.

Uyu mugore yavuze ko byamutunguwe we n’umukunzi we, Nick Burdiak w’imyaka 42, ukora akazi ko gukora imashini ndetse nawe ntiyahabaye uyu mugore ari kubyara kuko yari yibereye mu kirori.

Uyu mugore yagize ati “Nanze kubibwira Nick kuko yari gutungurwa ndetse ntabashe kubyizera. Icyakora umwana wacu Daphne yari atangaje”.

Lorna wabyaye umwana we wa mbere muri 2020, ubu afite abana 2 mu gihe kitarenze amezi 13.

Uyu mugore asobanura impamvu atamenye ko atwite yagize ati “Nishyizemo agapira kandinda gusama mu Ukwakira ariko naje gutangira kumva merewe nabi nyuma.Natangiye kwiyongera ibiro mpita ntekereza ko byatewe n’ingaruka zo kuboneza urubyaro.”

Uyu mugore yavuze ko umuganga we yahise amusaba kugabanya imirire no gukora siporo nyinshi kugira ngo agabanye ibiro ntiyatekereza ko atwite.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger