AmakuruPolitiki

Bimwe mu byemeranyijwe mu nama yahujije perezida Kagame na Tshisekedi i Luanda-Angola

Ku.munsi wo kuwa gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, nibwo habaye inama yahujije abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC yabereye muri Angola.

Iyi nama yasoje bemeranyije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, bikazakorwa binyuze muri komisiyo ihuriweho igomba guhura mu cyumweru gitaha.

Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC kugeza n’aho Perezida Tshisekedi yeruye akavuga ko nirukomeza gufasha M23, azarushozaho intambara.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ni we wahawe inshingano nk’umuhuza muri iki kibazo ndetse yakiriye Perezida Kagame na Tshisekedi kuri uyu munsi.

Ibiganiro byabo byasoje bemeranyije ko bagomba guhuriza hamwe ingamba zose zatuma umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ucururuka, bikongera kubana mu mahoro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC byatangaje ko umwuka mwiza uzagerwaho binyuze muri gahunda y’ibikorwa yiswe Luanda, izajyana no kuzahura ibikorwa bya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na RDC, yari imaze imyaka myinshi idaterana.

Inama ya mbere y’iyi komisiyo igomba guterana mu cyumweru gitaha tariki ya 12 Nyakanga ikazabera i Luanda muri Angola. Intego yayo ya mbere ni ukugarura amahoro hagati y’impande zombi hifashishijwe inzira za dipolomasi.

Ku bijyanye n’Umutwe wa M23, abakuru b’ibihugu banzuye ko ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw’igihugu.

Perezida Kagame ubwo yaganirizaga itangazamakuru nyuma y’inama
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amaze igihe ashinja u Rwanda gushaka kwigarurira ubutaka bw’igihugu cye
Perezida João Lourenço wa Angola ni we muhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger