AmakuruUrukundo

Bijoux uzwi muri Filime ya Bamenya yatangaje amatariki y’ubukwe bwe

Umukinnyi ukomeye muri filime nyarwanda, Munezero Aline mamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasohoye amatariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Sentore Lionel.

Mu ntangiriro za Kanama 2021 nibwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi.

Impapuro zerekana amatariki y’ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Nta makuru menshi yatangajwe ku bukwe bwabo cyane ko ngo ubutumire buzasohoka mu minsi iri imbere.

Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n’umukunzi we Abijuru Benjamin. Lionel Sentore nawe agiye kurushinga nyuma y’iminsi mike asubijwe impeta yari yarambitse Mahoro Anesie witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye rwihishwa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n’umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk’abakunzi.

Munezero na Sentore bagiye kurushinga nyuma y’igihe gito batangiye gukundana
Amatariki y’ubukwe bwa Bijoux na Lionel Sentore yamenyekanye
Munezero Aline aherutse gusubiza impeta umusore waherukaga kuyimwambika
Lionel Sentore agiye kurushinga nyuma y’iminsi mike asubijwe impeta yari yarambitse Mahoro Anesie witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014
Twitter
WhatsApp
FbMessenger