AmakuruPolitiki

Bidasubirwaho perezida Tshisekedi yemejwe ku mugaragaro nk’umukandida wa UDPS

Mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, UDPS, bemeje ku mugaragaro Perezida Tshisekedi nk’umukandida ugomba kubahagararira mu matora ateganijwe m’Ukuboza uyu mwakaka.

UDPS yatangaje ibi ku mugaragaro kuri uyu wa 26 Kanama mu gihe Perezida Tshisekedi we yari yaramaze kubyemeza, ndetse akanatangaza ko azatsinda amatora byanze bikunze.

Ni amwe mu magambo yabwiye abanyagihugu be baba muri Bresil ubwo yagiriraga yo uruzinduko akaganira nabo, yabamenyesheje ko yiteguye ko amatora azaba kandi ko azayatsinda.

Icyegeranyo giherutse gusohorwa na Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyagaragaza ga ko uyu mugabo ariwe uzatsinda amatora mu gihe abo bahanganye umwe azagira 18% undi akagira 8%, ibintu byatunguye benshi kubona ibarurwa ry’amajwi rikorwa amatora atarageza n’igihe cyo kuba.

Ibi byatumye benshi batangira kuvuga ko bishoboka ko yakongera kuyobora iki gihugu kuri Manda ya Kabiri dore ko n’ubundi na mbere atari yigeze atorwa, ahubwo bivugwa ko yashyizwe ho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger