AmakuruIyobokamana

Bidasubirwaho Gentil Misigaro ategerejwe i Kigali

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Canada, Gentil Misigaro, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Buri munsi’ yakoranye na Adrien Misigaroyemeje ko bidasubirwaho azaza gukorera igitaramo mu Rwanda.

Ni igitaramo kizaba tariki ya tariki 10 Werurwe 2019  mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo gikomeye yise ‘Har’imbaraga Rwanda Tour’, yemeza ko ari igitaramo kidasanzwe kuko yari amaze igihe kinini abisabwa n’abakunzi b’indirimbo ze ariko igihe akaba ari iki. Avuga kandi ko kidasanzwe kuko azaririmba indirimbo zifite amateka akomeye n’ubuhamya bufatika.

Gentil Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n’umuryango we w’abantu 11. Yize umuziki muri  Classical & Contemporary Music akaba anawigisha aho aba muri Canada . Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n’ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.

Umva hano indirimbo ‘Hari imbaraga ‘ ya Gentil Misigaro utegerejwe i Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger