Amakuru

Benshi bapfuye abandi barakomereka cyane mu mpanuka ya Bus

Ubuzima bw’abantu benshi bukomeje gutikirira mu mpanuka z’imodoka zikomeje zikomeje kugenda zibera mu mihanda itandukanye, aho benshi barimo kubura ubuzima abandi bagakomereka bikabije cyangwa byoroheje.

Izi mpanuka akenshi zituruka ku myitwarire mibi y’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibinyabiziga banyoze inzoga, abandi bagatwara barimo kuvugira kuri za telefoni ngendanwa naho abandi bagatwarira ku muvuduko ukabije ari nabyo bituma habaho impanuka zikomeye cyane.

Mu ntara ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’gihugu cy’Ubuhinde mu ntara, haravugwa impanuka ikomeye cyane yapfiriyemo abantu bagera kuri 18 naho abandi barenga 30 bagakomereka cyane ubwo ikamyo yirukankaga cyane yagonganga imodoka yo mu bwoko bwa bus yari itwaye abagenzi.

Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubuhinde byabitangaje, iyi mpanuka yabaye tariki ya 28 Nyakanga 2021 saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo ikamyo yirukankaga cyane yaje kubura gucika feri maze igonga imodoka yo mu bwoko bwa Bus yari iparitse yapfuye yabuze uko yagenda.

Ako kanya iyi kamyo ikimara kugonga iyi modoka ya bus, abantu 18 bahise bitaba Imana naho abandi barenga 30 barakomereka cyane bikabije ndetse umubare w’abitabye Imana ushobora kwiyongera bitewe n’inkomere nyinshi zajyanywe kwa muganga ikitaraganya.

Ubusanzwe iyi bus yari itwaye abantu barenga 140 kandi ubundi yakabaye itwara abagenzi 65 ikaba yagombaga gukora urugendo rwa Km 1,300 ivuye Haryana ijya mu Ntara ya Barabanki aho yaburaga urugendo ruto ikaza gupfira nzira.

Superintendent of Police Yumuna Parasad Umuvugizi wa polisi mu gace ka Barabanki yavuze ko bamwe mu bagenzi bari bahisemo gusohoka muri bisi bajya kwiryamira hanze kubera ko umushoferi yarimo areba umukanishi wo kuyikora ndetse ubwo impanuka yabaga bamwe mu bagenzi bari biryamiye hanze.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi kuri Twitter yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka, akaba yemereye imiryango y’abakomerekeye mu mpanuka ama-rupi 50,000 ndetse n’amarupi 200,000 (Arenga Frw 2, 000, 000) ku miryango yaburiye ababo muri iriya mpanuka.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger