AmakuruImyidagaduro

Bebe Cool agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu minsi ya vuba

Bebe Cool wo muri Uganda azataramira mu Rwanda mu bitaramo bibera i Kigali buri mpera z’ukwezi aho mu gitaramo gitaha azafatanya na Ringo waririmbye indirimbo “Sondela” yakunzwe n’abatari bake.

Uyu muhanzi ufite izina riremereye muri muzika ya Uganda ndetse akaba anaheruka gukorana indirimbo na Charly na Nina, azafatanya n’umuhanzi  Ringo wo muri Afurika y’Epfo mu gitaramo cya Juzz Junction.

Iki gitaramo bazaririmbamo gisanzwe kiba buri mpera z’ukwezi kwa Kamena , icy’uku kwezi kizaba ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi. Aba bahanzi batumiwe muri iki gitaramo mu gihe abategura ibi bitaramo bari kwizihizwa imyaka itatu ibi bitaramo bimaze biba ndetse n’abaterankunga bishimira intambwe bamaze kugeraho.Uretse aba hari n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo ariko kugeza ubu ntabwo bari batangazwa.

Ikio gitaramo nta gihindutse cyaba tariki 29 Kamena 2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira bizaba ari 10,000Frw ahasanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro n’i 160,000Frw ku meza ari mu myanya y’icyubahiro.

Ruru azaba ari muri iki gitaramo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger