AmakuruImikino

Bayisenge Emery yahakanye ibyo kwirukanwa muri USM Alger

Ubwo umukino wahuzaga Rayon sports na USM Alger warangiraga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza w’iyi kipe yo muri Algeriya yabwiye itangazamakuru ko bamaze gutandukana na myugariro w’umunyarwanda, Bayisenge Emery waei umaze iminsi mike ayisinyiye ariko ku rundi ruhande , uyu munyarwanda we avuga ko atigeze yirukanwa nkuko umutoza abivuga.

Nyuma y’uyu mukino USM Alger yatsinzemo ibitego 2-1 Rayon Sports i Kigali, umufaransa utoza iyi kipe, Thierry Forger,  yavuze ko bamaze gutandukana na Emery Bayisenge kubera ko atari ku rwego rw’abakinnyi b’iyi kipe bityo ko bitari kumworohera kubona umwanya wo gukina kuko ngo atarusha abandi ba myugariro batatu iyi kipe ifite.

Icyo gihe yagize ati :” Nageze mu ikipe baramaze kugura abakinnyi benshi, ariko bampa uburenganzira bwo kuba nagira abakinnyi ntoranya bakahaguma, hakagira n’abandi bakinnyi natanga uburengazira bakigendera, ni muri urwo rwego, n’umukinnyi Emery nabwiye ikipe ko yamureka akigendera.”

Ibi ntabwo Emery abibona nko kwirukanwa kuko ikipe ye itari yamuha ibaruwa imusezerera cyangwa se ngo babitangarize abafana ku mbuga zitandukanye z’iyi kipe nubwo bwose uyu myugariro w’umunyarwanda atari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe ikoresha mu mikino ya CAF Confederations cup.

Mu kiganiro na Emery Bayisenge yagize ati:” Ibyo ni iby’umutoza ku giti cye. Ikipe ntabwo yandekuye mu buryo bwemewe n’amategeko nari kuba narabibwiwe cyangwa byaratangajwe ku mbuga z’ikipe. Kuba ntari mu ntumbero z’umutoza ntabwo byantera impungenge kuko ni ibintu bibaho mu mupira.”

Yunzemo ati :”Hari igihe umukinnyi adahuza n’umutoza ariko yabanje kumukoresha akareba urwego rwe.  We ntabwo yigeze ampa umwanya ngo andebe. Nk’abanyamwuga ntabwo ikipe yandekura ngo umutoza ntabwo yanshimye kandi ataranankoresha igihe kirenga ukwezi.  Hari amasezerano arengera abakinnyi by’umwihariko abanyamahanga. Iyo ikipe yifuza gutandukana n’umukinnyi hari ibiganiro biba kandi hari n’ibyo ikipe yaba ingomba. Ntabwo nirukanywe nkuko byavuzwe .”

Bayisenge Emery yasinye amasezerano y’imyaka itatu, ntabwo yabonye amahirwe yo kuba mu banyamahanga bakinira USM Alger kuko   bakinisha abanyamahanga babiri gusa bityo ngo yagombaga gukora cyane kugira ngo umutoza amubonemo ubushobozi.

Emery Bayisenge ikipe ya USM Alger yatangaje ko yamuguze mu mpera za Kamena uyu mwaka, ubwo iyi kipe yerekezaga muri Kenya mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederations Cup yari gukina na Rayon Sports, Emery ntabwo yari kumwe n’iyi kipe bigakekwako wenda atari yabona ibyangombwa ndetse ntabwo yari yakina umukino uzwi muri iyi kipe.

Uyu mufaransa yatangaje ko yatandukanye na Emery ariko Emery we ntabwo ariko abibona
Emery aracyakora imyitozo muri iyi kipe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger