AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bakame ashobora gukinira imwe mu makipe yo mu Rwanda

Umunyezamu ndayishimiye Eric wamenyekanye ku izina rya Bakame muri ruhago,ashobora kwerekeza muri Police FC,nyuma yo kwirukanwa n’ ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yari amaze amezi 8 akinira.

Bakame yerekeje muri iyi kipe yo muri Kenya mu Ugushyingo 2018, ubwo yirukanwaga muri Rayon Sports.

Bakame umaze ukwezi mu Rwanda, ntabwo azasubira muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, kuko yavuyeyo bamaze kurangizanya bamubwiye ko batakimukeneye.

Uretse umusaruro muke Bakame yagize muri iyi kipe, bivugwa ko yagiye agirana ibibazo n’umutoza Cassa Mbungo Andre utoza iyi kipe.

Uyu munyezamu ubu yatangiye kugirana ibiganiro na Police FC, gusa ibi biganiro ntibirarangira ariko bigenze neza uyu munyezamu umwaka utaha w’imikino azaba akinira ikipe ya Police FC.

Bakame aramutse yerekeje muri Police FC, yaba yiyongereye ku y’andi ma ekipe atandukanye ya hano mu Rwanda yakiniye harimo yakiniye Atlaco FC yasenyutse, APR FC, Rayon Sports yanabereye kapiteni, yakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.

Bakame yasinye muri AFC Leopards mu mpera za 2018
Bakame yerekeje muri Kenya amaze kwirukanwa na Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger