AmakuruImyidagaduro

Bad Rama yatukanye n’umufana wari uvuze kuri Marina na Queen Cha

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama akaba ari umujyanama wa Safi, Marina na Queen Cha binyuze muri The Mane Music Label yateranye amagambo n’umufana watanze igitekerezo ku ifoto ya Marina.

Uku gutukana hagati ya Bad Rama n’umufana kwaje bitewe n’ifoto Marina yari ashyize hanze ari na safi ashishikariza abantu kumva indirimbo ye nshya ‘Log out’.

Mu masaha 48 ashize, Marina yashyize kuri Instagram ifoto yicaranye na Safi mu ntebe, Marina amanitse akaguru kamwe mu kirere, hari umufana ukoresha amazina ya Rash Trump Aveiro kuri Instagram wahise atanga igitekerezo avuga ko Safi aryamana na marina naho Bad Rama akaryamana na Queen Cha.

Rash Trump Aveiro, yazanyemo umugore wa Safi, Niyonizera Judith, avuga ko Safi amusahura amafaranga akajya kuyidagaduranamo na Marina mu gihe Bad Rama we aba yihugikanye Queen Cha.

Uyu musore yavuze ko Safi afata amafaranga ‘cash’ ya Judith akazisangira na Marina, akabeshya Judith ko yagiye mu kazi, asoza avuga ko Queen Cha we ahehetwa na Bad Rama.

Bad Rama ureberera inyungu  Safi, Marina na Queen Cha, yahise agaragaza umujinya w’umuranduranzuzi, atura umujinya Rash Trump mu magambo arimo ibitutsi.

Bad Rama yabwiye Rush Trump ko Judith atasamye nk’uko abyibwira, ko ahubwo uwasamye ari Rush Trump, ibintu byanenzwe na bamwe bavuga ko umusitari adakwiye gutukana ku karubanda kuko ari ibintu bisanzwe kuba umufana yavuga ibyo yishakiye cyane ko ngo ahanini baba bashaka kumva amagambo abavamo.

Bad Rama yasubije uyu ,ufana ati “Ni wowe wasamye uvuga ubusa, mwagiye muvuga ibibareba? Ubu se urabona muri abo bose urusha nde ubwenge?”

Hari uwahise amusubiza ati, “Ntugatukane hano kandi uri umusitari, jya utandukana na ba Ama G birirwa batukana n’abafana kuri Instagram, ujye umenya uwo uri we, ntibyabura kuvugwa ku muntu nkawe.”

Nyuma ya Shema haje undi witwa Cedrick Munezero, asa n’uwumvikanisha ko ibyo Bad Rama avugwaho ari ukuri, ko na we kera hari ubwo yahakanaga ibyamuvugwagaho yikura mu isoni.

Ati, “Nanjye kera iyo nabaga namwaye naravugaga ngo mwagiye muvuga ibibareba.”

Si ubwa mbere abantu bavuze ko aba bantu bo muri The Mane hari ukuntu bagirana amarangamutima ariko bose iyo babibajijwe babihakanira kure.

Bavuga ko icyabahuje ari akazi ko atari urukundo, Bad Rama we avuga ko atari gukorana na Marina nyuma ngo azane na Queen Cha iyo baba bakundana cyangwa se baryama nkuko babitekereza.

Iyi foto niyo yabateye kuvuga

Kanda hano urebe uko bateranye amagambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger