AmakuruImikino

APR FC yinyaye mu isunzu ntiyongera gutsindwa na Rayon Sports bwa Kane

Ikipe ya APR FC yanganyije 0-0 na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wabaye mu gihe APR FC iheruka gutsindwa imikino itatu iheruka yahuyemo na mukeba wayo Rayon Sports.

Mbere y’umukino,abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga bambaye imipira iriho ifoto ya Mike Feller ’La Galette’, Umudage wafanaga iyi kipe witabye Imana ku wa Gatandatu.

Hafashwe kandi umunota wo kumwibuka ku makipe yombi.

Ku munota wa Kabiri gusa,Rayon Sports yatsinze igitego cya Esenu cyanzwe kubera ko yari yaraririye.

Ku munota wa gatatu,APR FC nayo yasatiriye,ariko umunyezamu Tamale atabara Rayon Sports.

Muri minota 5 ibanza, amakipe yombi yasatiranye cyane, by’umwihariko Rayon Sports yabonye koruneri enye kuri imwe ya APR FC.

Ku munota wa 7 Serumogo Ali yateye umupira mwiza uca hagati y’abakinnyi ba APR FC,usanga Musa Esenu wenyine mu rubuga rw’amahina,ashatse kuwushyira mu izamu uhura na Pavelh Ndzila uwukuramo mbere yo kuwufata neza.Cyari igitego cyabazwe.

Ku munota wa14,Rayon Sports yongeye kubona amahirwe akomeye ubwo Esenu ahabwaga umupira asigarana n’izamu ariko atinda gutera Yunusu amutanga umupira awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 22,APR FC yahushije uburyo bwabazwe.

Mugisha Gilberta yacitse ubwugarizi bwa Rayon Sports, ashatse kuroba Tamale, umupira ntiwagera mu izamu, Pitchou awusubizamo Mitima aratabara.Cyari igitego cyabazwe.

Ku munota wa 24,Simon Tamale yari atanze Rayon Sports nyuma yo kunanirwa gutera umupira yari ahawe na Mitima,ujya mu izamu ariko Rwatubyaye aratabara.

APR yari hejuru mu minota 20,yabonye andi mahirwe akomeye ku munota wa 27ubwo Ruboneka yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Tamale awukuramo,ugarukira umukinnyi wa APR FC awuteye Tamale arawufata.

Ku munota wa 28,Luvumbu yateye umupira uteretse, umunyezamu Ndzila agorwa no kuwufata nyuma yo kwidunda, ushyirwa muri koruneri na Clement Niyigena.

Ku munota wa 33,Umunyezamu Tamale yasohotse arenza umupira, usubijwe mu kibuga na Bacca wahereje Ruboneka atera ishoti rikomeye rijya ku ruhande gato.

Ku munota wa 44,Rayon Sports yabuze amahirwe ubwo Christian yasubizaga umupira inyuma awuha Esenu mu rubuga rw’amahina atinda kuwutera, Niyigena Clement arahagoboka.

Mu minota 2 yongewe kuri 45,APR FC yabonye amahirwe ku mupira wahinduwe na Omborenga, ushyizwe ku mutwe na Mbaoma ujya ku ruhande.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kwibana umugono ariko ba rutahizamu ntibitwara neza.

Ku munota wa 48,Mitima yatakaje umupira, Kwitonda wawutwaye ashatse kuwutera mu izamu, Simon Tamale awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 58,Ojera yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina usanga Esenu washyizeho umutwe, ujya hejuru y’izamu.

Mu minota 4 yongewe kuri 90,Rayon Sports yakoze contre-attaque, Luvumbu agushwa ku murongo w’urubuga rw’amahina, umusifuzi Twagirumukiza atanga coup-franc n’ikarita y’umuhondo kuri myugariro wa APR FC, Ishimwe.

Rayon Sports yananiwe kubyaza umusaruro iyo coup franc.

Umukino warangiye amakipe anganyije 0-0.

Ikipe y’Ingabo igize amanota 18 ku mwanya wa kabiri mu gihe Rayon Sports ifite amanota 13 ku mwanya wa gatandatu.

Uko imikino yose yagenze:

APR FC 0-0 RAYON SPORTS
Sunrise 1-2 MUHAZI United
Musanze 1-0 AS KIGALI [Solomon Adeyinka ]

Kimenyi Yves, umunyezamu wa AS Kigali yagize imvune ikomeye, yatewe n’ikosa yakorewe n’umunya-Ghana Peter Agblevor.

Kimenyi Yves yajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri, Peter Agblevor ahabwa ikarita itukura

Urutonde:

1. Musanze FC 20 Pts
2. APR FC 18 Pts (-1)
3. Police FC 16 Pts
4. KIYOVU 15 Pts
5. MUKURA 15 Pts
6.Rayon Sports 13 Pts (-1)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger