AmakuruImikino

APR FC yanyagiye Etincelles FC igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’agaciro

Ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’agaciro ku buryo bworoshye cyane, nyuma yo kunyagira Etincelles FC ibitego 3-0.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Lague Byiringiro. Iki gitego cya Lague ni cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka, n’ubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashoboraga kubona n’ibindi.

APR FC yagarutse mu gice cya kabiri yotsa Etincelles igitutu, birangira Lague yongeye kubonera ikipe ye igitego cya kabiri. Ni igitego kinjiye ku munota wa 53 w’umukino.

Igitego cya gatatu kinjiye ku munota wa 90 w’umukino gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha APR FC iheruka gusinyisha imukuye muri Police FC.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iramenya uwo bazahurira ku mukino wa nyuma, nyuma y’umukino ugomba guhuza Rayon Sports na AS Kigali. Ni umukino uza kubera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri.

Umukino wanyuma w’irushanwa ry’agaciro uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger