AmakuruImikino

APR FC yagiye gukomeza kwitegurira shampiyona i Nyagatare

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere iteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, yerekeje i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho igiye gukomereza imyitozo.

Ni nyuma y’icyumweru kirenga iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari imaze yitoreza i Shyorongi mu karere ka Rulindo.

Saa mbili zo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeri, ni bwo abatoza n’abakinnyi ba APR FC bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza i Nyagatare aho izakorera imyitozo iminsi itatu, mbere yo kugaruka i Kigali kuri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko iyi kipe n’imara kugera i Kigali izahita ikina umukino wa gicuti na AS Muhanga yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka, akaba ari umukino uteganyijwe kubera kuri Stade y’i Muhanga ku cyumweru saa sita z’amanywa.

Abakinnyi ba APR bari bamaze icyumweru bakorera imyitozo ku kibuga cy’i Shyorongi.
Rusheshangoga Michel yamaze gutangira imyitozo muri APR FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger