AmakuruImikino

APR FC izitabira imikino nyafurika yabonye umutoza mushya

Ikipe ya APR Fc nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona igahita ibona itike yo kuzakina imikino nyafurika, kuri ubu irakaje cyane mu rugamba rwo kongera amaraso mashya mu ikipe kugira ngo izabashe kwitwara neza umwaka utaha w’imikino, ni muri urwo rwego usibye kuzana abakinnyi bashya yamaze no kuzana umutoza mushya.

Nkuko ikipe ya APR Fc yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2021 ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo, yamenyesheje abakunzi bayo ko uwari usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe witwa Pablo Morchón yamaze gutandukana nayo kubera Impamvu zijyanye n’umuryango we ndetse akaba agiye guhita asimburwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Tunisia.

Umutoza mushya utegerejwe mu ikipe ya Apr Fc mu minsi uzaba aje gusimbura Pablo Morchon, ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Tunisia akaba yitwa Jamel Eddine Neffati, akazi ari umtoza wungirije muri iyi kipe ndetse akazajya akora n’akazi ko kongerera abakinnyi b’ikipe ya APR F c ingufu nkuko byakorwaga nuwo aza asimbuye.

Biteganijwe ko uyu mutoza mushya ugiye kuza mu ikipe ya APR Fc agomba kugera mu rw’imisozi igihumbi mu mpera z’uku kwezi turimo kwa Nyakanga nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Jamel Eddine Neffati n’umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera abakinnyi ingufu, akaba azahita ahabwa amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya APR Fc nk’umutoza wungirije.

Usibye kuba aje gutoza APR Fc, Jamel yanyuze mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia yatojemo imyaka ibiri hagati ya 2013/14 na 2014/15, yatoje kandi mu ikipe ya AS Ariana (Tunisia) mu mwaka wa 2015/16, atoza kandi mu ikipe ya Olympique de Beja (Tunisia) muri 2016/17, Mu mwaka wa 2017/2018 yerekeje mu ikipe ya Etoile Sportif Metlaoui (Tunisia), mu mwaka wa 2018/2019 yagiye gutoza mu ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia, mu gihe mu mwaka wa 2019 kugera 2021 yatozaga mu ikipe ya Al Nahda FC yo muri Arabie Saoudite.

Umutoza Jamel asanzwe afite Licence B ya CAF ikindi kandi afite impamyabumenyi ya FIFA yo kongerera ingufu abakinnyi yabonye mu 2016 ndetse n’indi yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia muri uwo mwaka.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger