AmakuruImikino

APR FC ikomeje kwitegura Club Africain ifite umukino wa gicuti kuri uyu wa gatandatu

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions league igomba guhuriramo na Club Africain, ifite umukino wa gicuti igomba guhuriramo na Pepeniere kuri uyu wa gatandatu.

Ni umukino uza kubera kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi z’igicamunsi.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura ikipe ya Club Africain bazahura ku wa gatatu w’icyumweru gitaha. Umukino ubanza hagati y’aya makipe yombi uzabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino wa gicuti na Pepeniere uje ukurikira imyitozo ikomeye abakinnyi b’ikipe ya APR FC bakoze ku munsi w’ejo mu rwego rwo gukomeza kwitegura uyu mukino. Imyitozo yo ku munsi w’ejo yari yiganjemo iyo gusatira cyane izamu binyuze ku mipira yo guhererekanya, ari na ko buri mukinnyi ahabwa amahirwe yo gushota izamu mu gihe bibaye ngombwa.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Umutoza Jimmy Mulisa avuga ko nta bwoba APR FC itewe na Club Africain bazakina mu gihe cyose baba bariteguye neza.

Ati”  umupira ni mu mutwe. Iyo witeguye neza ku giti cyawe, ukukiramo ko ari abarabu mugiye gukina , ugakina umupira wawe ukitegura, byose birashoboka. Nk’umuntu wakinnye umupira,…twigeze gukuramo Zamalek , …APR FC ifite amateka n’abakinnyi barabizi. Byose birashoboka.”

Ikipe ya Club Africain igomba gucakirana na APR FC igomba kugera I Kigali ku cyumweru, ku wa 26 Ugushyingo 2018.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger