AmakuruPolitiki

Anthony Blinken utegerejwe i Kigali yagaragaje uruhande rwe ku byaha Rusesabagina ashinjwa

Umunyamabanga wa Leta zunz’ubumwe z’Amerika Anthony Blinken uri muruzinduko muri Afurika akaba anategetejwe i Kigali, yagaragaje ko Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda ari umwere.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari muri Afurika y’epfo aho yemeje ko Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’igihugu cye arengana ndetse yemeza ko hari n’abandi bafunze nyamara bazira ubusa .

Biinken yabitangaje ubwo umunyamakuru yari amubajijre niba muruzinduko rwe azagirira mu Rwanda kuwa 10 Kanama 2022, hari ikiganiro cyihariye azagirana na Perezida Paul Kagame, kubyerekeranye na Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Nawe yahise avuga ko agomba kuvugira abenegihugu be bafungiye impande n’impande Kandi bazira ubusa barimo na Paul Rusesabagina.

Paul Rusesabagina wakatiwe n’urukiko rwo mu Rwanda igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba.

Uyu munyamabanga wa Leta zunze ubw’umwe z’Amerika biteganijwe ko azagera mu Rwanda ejo kuwa 10Kanama 2022, muruzinduko rw’umunsi umwe akazahagera akomotse muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

Inkuru yabanje

USA: Abadepite 2 basabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo Antony Blinken gusaba n’imbaraga leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina

Twitter
WhatsApp
FbMessenger