AmakuruImikino

Ange Mutsinzi byavugwaga ko ashobora gusohoka muri Rayon Sports arongera amasezerano vuba

Myugariro Ange Mutsinzi Jimmy byavugwaga ko ashobora gusohoka mu kipe ya Rayon Sports arongera amasezerano bitarenze ku cyumweru.

Amakuru yavugaga ko uyu musore wamaze kurangiza amasezerano yari afitanye na Rayon Sports ashobora kwerekeza muri Klubi Futbollistik yo muri Kosovo imaze igihe imwifuza, mu gihe andi makuru yavugaga ko ashobora no kuba yajya muri APR FC kugira ngo asimbure Aimable Nsabimana wamaze kwerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Aya makuru y’uko Ange agomba gusinyana amasezerano mashya na Rayon Sports yayihamirije ubwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ruhagoyacu.

Ange yagize ati” Ntabwo ndasinya. Nta gihindutse ndasinya mbere y’umukino wa Enyimba FC.”

Uyu mukino wa Enyimba FC na Rayon Sports avuga uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru ukazabera kuri Enyimba International Stadium mu gihugu cya Nigeria.

Mu gihe Ange yaba asinye amasezerano, yaba yiyongereye kuri Djabel Manishimwe, Abouba Bashunga na Irambona Gissa Eric baheruka gusinyana na Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 mashya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger