AmakuruImikino

Amavubi yatangiye umwiherero utegura umukino wa Guinea Conakry

Mu ijoro ryakeye, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero utegura umukino w’itsinda H mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi azasuramo Guinea Conakry.

Umukino w’Amavubi na Guinea uteganyijwe kubera kuri Stade 18 Septembre iherereye i Conakry mu murwa mukuru wa Guinea. Hazaba ari ku wa 12 z’uku kwezi mbere y’uko Amavubi yakira iyi kipe ku wa 16 Ukwakira, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali.

Magingo aya abakinnyi b’amavubi bamaze gutangira uyu mwiherero baherereye muri Hoteli La Palisse i Nyamata aho iyi kipe ikambitse.

Byitezwe y’uko Amavubi atangira imyitozo uyu munsi, imyitozo igomba kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mwiherero wamaze kwitabirwa n’abakinnyi bakina hano imbere mu gihugu, gusa byitezwe y’uko abandi bakina mu mahanga baziyunga kuri bagenzi babo mu minsi iri imbere ubwo FIFA izaba yatanze ikiruhuko mpuzamahanga.

Abakinnyi b’Amakipe ya APR FC na Mukura Victory Sports bahamagawe n’umutoza Mashami na bo bari mu batangiye uyu mwiherero, gusa ku munsi wo ku wa kane bazahabwa uruhushya bajye guhagararira amakipe yabo mu mukino wa Super Coupe uzahuza APR FC na Mukura Victory Sports.

U Rwanda na Guinea bari mu tsinda H basangiye na Cote d’Ivoire cyo kimwe n’igihugu cya Repubulika ya Centre Afrique. Guinea Conakry ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota 6, mu gihe Amavubi y’u Rwanda aza ku mwanya wa nyuma aho afite ubusa.

Abakinnyi 27 bagomba kwitabira uyu mwiherero.

Abazamu: Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) na Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Ba myugariro: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) na Rusheshangoga Michel (APR FC).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC) na Ciza Hussein (Mukura VS)

Abataka: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) and Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger