AmakuruImikino

Amavubi abura igihe gito ngo acakirane na Seychelles nta mutoza mukuru arabona

Mu gihe habura iminsi 21 yonyine ngo ikipe y’igihugu Amavubi ikine na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo n’umuco nta mutoza mukuru w’iyi kipe barashyiraho.

Amavubi azakina na Seychelles mu mikino ibiri iteganyijwe hagati y’itariki ya 02 n’iya 10 Nzeri barwanira umwanya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Mu gihe iyi kipe nta mutoza irabona kugeza magingo aya, umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Francois Regis yemereye Times Sport ko bari kuganira na MINISPOC kugira ngo barebe uko bashyiraho umutoza mukuru w’Amavubi.

Magingo aya amazina y’abatoza bashobora kuvamo ugomba gutoza Amavubi, barangajwe imbere na Haringingo Francis Christian usanzwe ari umutoza mukuru wa Police FC,  Roberto Oliveira Goncalves do Carmo (Robertinho) usanzwe ari umutoza mukuru wa Rayon Sports cyo kimwe n’Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi mbere yo kwerekeza mu Buhinde.

Aba batoza bose bari mu biganiro na FERWAFA byo kuba batoza Amavu, gusa umunyamabanga mukuru w’iyi nzu iyobora ruhago nyarwanda yirinze kugira byinshi abitangazaho.

Umukino ubanza uzabera i Victoria mu birwa bya Seychelles, mbere y’uko uwo kwishyura ubera i Kigali hano mu Rwanda.

Mu gihe Amavubi yaba ashoboye gusezerera Seychelles, azahita azamuka mu makipe 14 aziyongera ku bihugu 26 bitaciye mu ijonjora ry’ibanze, kugira ngo hakorwe amatsinda yo gushaka amakipe azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi.

Amavubi yaherukaga kwitabira amajonjora y’igikombe cy’isi cyo muri 2018, gusa ntabwo yigeze arenga umutaru kuko yahise asezererwa n’ikipe y’igihugu ya Libya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger