AmakuruAmakuru ashushye

AMAFOTO: Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi Alpha Blondy yaraye ageze i Kigali

Mu ijoro rya keye ahagana mu masa tatu nibwo  Alpha Blondy yageze mu murwa mu kururu w’u Rwanda i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda mu iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival.

Iki cyamamare Seydou Koné wamamaye cyane nka  Alpha Blondy yageze i Kigali aherekejwe  n’abacuranzi be, Uyu muhanzi ageze i Kigali nyuma y’igitaramo yari kuzitabira ku munsi wo gusoza Kigali Up Festival ku wa 20 Kanama 2017  nyuma birangira atahageze.

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Reggae asobanura icyatumye ataza umwaka ushize yavuze habaye ho urujijo ku itsinda rishizwe kurengera inyungu ze bituma nawe ahitamo kurusubika .

Mu gitaramo agomba gukora kuri uyu wa kane cyo  gufungura Kigali Up Festival igiye kuba ku nshuro  munani yasezeranyije abanyarwanda ko agiye kubibagiza umubabaro bagize umwaka ushize igihe ataje kandi bari bizeye ko aza kubataramira.

Iyi ni inshuro ya Kabiri uyu muhanzi ageze mu Rwanda , gusa hari n’abandi bategerejwe kuza mu Rwanda bazitabira iri serukiramuco  rya Kigali Up Music Festival barimo Kenny Wesley na Soulful Nerd bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Annet Nandujja (Uganda), Third Eye & Lulu (Malawi), Joey Blake (USA), Jah Bone D ( Rwanda) n’abandi .

Alpha Blondy akigera i Kigali yasabye abo bazanye ko ashaka gutumura agatabi
Alpha Blondy akigera i Kigali wabonaga yishimiye kugaruka mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger