AmakuruImikinoUrukundo

Amafoto-Sibomana Patrick wari wuzuye ibinezaneza yabonanye n’imfura ye bwa mbere

Rutahizamu Partick Sibomana wari umaze umwaka umwe akinira Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, yagarutse mu Rwanda aho yakiriwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo. Ibinezaneza ni byo byagaraga ku maso ya Pappy wari ubonye uyu mwana bwa mbere.

Uyu musore yageze i Kigali mu ma saa sita z’ijoro z’uyu wa mbere. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yo kubonana n’umuryango we, Pappy yavuze ko icy’ingenzi kimuzanye ari umuryango we bari bamaze igihe kirekire batabonana.

Ati” Urabona nari maze amezi 8, nari nkumbuye famille yanjye cyane, nicyo kintu cya mbere kinzanye. Ejo bundi twakinnye Europa League , tuvamo. Ikipe twagombaga gukina igikombe cy’igihugu yo yarakomeje , ubu muri week end bo bafite umukino. Mu gihe bo bafite umukino, batanga iminsi y’ikiruhuko. Abandi bafata iminsi 5 ariko kuko nari maze igihe mbasaba uruhushya rwo kuza gusura umuryango , bararumpaye, niko kuza.”

Mu gihe amakuru avuga ko Bishobora kurangira Pappy adasubiye muri Belarus, yavuze ko na byo bishoboka bikaba byarangira yerekeje muri APR FC cyangwa Rayon Sports.

Ati” nje mu kiruhuko gito, nibishoboka umwaka utaha sinzaba nkikina yo ariko kugeza ubu ndacyari umukinnyi wa Shakhtyor Soligorsk nzasubirayo tariki 12 Kanama ubwo kuri 13 ni mumbona inaha muzamenye ko ntazasubirayo, Rayon Sports ni kipe nziza ndetse na APR FC, mu Rwanda hari amakipe abiri atwara ibikombe kuba nayikinira si bintu bibi. Rayon Sports twaravuganye ariko nta cyo twagezeho, nta bwo byakunda, mfite manager niwe ubikurikirana ubwo ibizavamo ni byo.”

Amakuru avuga ko Rayon Sports yegereye uyu musore mu rwego rwo kureba ko yayikinira, gusa ntibumvikana ku mushahara yabakaga. Biravugwa kandi ko ashobora kuba yanasubira muri APR FC yahoze akinira mbere yo kujya i Burayi.

Pappy asuhuza murumuna we na Bertrand Iradukunda bari baje kumwakira.
Pappy na Bertrand Iradukunda.
Uwase Housnat Soultan agwa mu gituza cy’umugabo we.
Sibomana Pappy ahobera imfura ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger