AmakuruImyidagaduro

Alyn Sano yashimishijwe bikomeye nibyo Yvonne Chaka Chaka yamuvuzeho

Yvonne Chaka Chaka umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika ndetse no hanze yayo yatangaje ko  akunda umuririmbyi w’Umunyarwanda   Aline Shengero Sano [Alyn Sano] bahuriye mu gitaramo uyu Chaka Chaka aherutse gukorera mu Rwanda.

Nyuma yo kubona ubu butumwa Yvonne Chaka Chaka yanditse ku rubuga rwa Twitter , Alyn Sano byamurenze nawe amusubiza avuga ko ari iby’agaciro kandi nawe ngo yifuza kuzahura na we akamushimira kuba amwiyumvamo.

Chaka Chaka aheruka mu Rwanda mu 2018. aho  yari yitabiriye igitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wamuritse alubumu yise ‘Heart Desire’. Yahuriye ku rubyiniro n’umuhanzi Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Sano.

Chaka Chaka yavuze ko akunda Alyn Sano biturutse ku mashusho agaragaza indirimbo yaririmbanye na Aly Sano muri iki gitaramo twavuze haruguru.

Alyn Sano yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba Chaka Chaka yaratangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’umuziki we avuga ko ari ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora uko ashoboye dore ko nub wo yakuze yumva azava umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko nyuma yo kuvumbura impano imurimo yifuje kuzagera ikirenge mucya Yvonne Chaka Chaka ufatirwaho icyitegererezo na benshi muri Afurika.

Yvonne Chaka Chaka umwaka ushize yataramiye abaturarwanda gitaramo yari yatumiwemo na KNC ubwo yamurikaga Album ye. Muri icyo gitaramo  Chaka Chaka yaririmbanye indirimbo na Alyn Sano yitwa ‘I am in love with a dj’ ni iye ariko Sano yamusabye ko bayiririmbana nawe arabimwemerera.

 

Chaka Chaka yanditse avuga ko akunda Alyn Sano
Alyn Sano avuga ko yashimishijwe bikomeye no kuba Chaka Chaka yaranyuzwe n’imiririmbire ye
Uyu mukobwa azwiho ubuhanga  iyo aririmba asubiramo  zabamwe mubahanzi ndetse nizo yakoze ze zakiriwe neza mu n’abakunzi b’umuziki nyarwanda
Alyn Sano Avuga ko kuba yarahuriye ku rubyiniro rumwe na Chaka Chaka bivuze ikintu kirenze mu rugendo rwe rw’umuziki.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger