Amakuru ashushye

Akari ku mutima wa Safi nyuma yo gusezerana na Judith Niyonizera

Kuri icyi cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba wo mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boys yasezeranye mu mategeko ndetse anasaba Judith Niyonizera umuryango we.  Nyuma y’umunsi umwe ubu bukwe bubaye Safi yageneye ubutumwa umugore we.

Mu magambo yuzuye ishimwe ry’uko Imana yamuhaye umugore w’umutima kandi ufite ubwiza karemano Safi yahishuye ko umugore Imana yamuhaye ari we yahoze yifuza kuva kera.

Mu butumwa burebure yanditse kuri Instagram yagize ati “Ishimwe n’iryawe Mana kubera uyu munsi w’ibyishimo mu buzima bwanjye[ubukwe bwe]! Warakoze kubera iyi mpano wampaye , umugore wanjye igisobanuro nyacyo cy’umugore nyawe. Umugore w’umutima wa zahabu , umugore w’umutima ufite umuco wo gukunda no kwita ku mukunzi we, umugore ukomeye kandi wihangana .”

Yunzemo ati “Ubwiza karemano imbere mu mutima n’inyuma   ku ruhu, icyisumbuyeho umugore usenga kandi akanaramya Imana. Ndagukunda byimazeyo Judith, uri byose mfite mu buzima kandi ni wowe cyuzuzo ubuzima bwanjye bwari bukeneye . Ndishimye bitavugwa kuba ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe nzakora uko nshoboye nigaragaze nk’umugabo wahoze wifuza kuva kera . Imana ihe Umugisha urugendo rwacu!”

Niyibikora Safi [Safi Madiba] uririmba muri Urban Boyz yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judith mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017. Mbere gato hari habanje kubaho umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Safi yakundanye n’abakobwa benshi  barimo Knowless Butera banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amakimbirane bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye yarushinganye na  Judith.

Judith  warushinze  na Safi, yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada, bivuze ko bishoboka cyane ko we na Safi ariho bazerekeza nyuma yo gukora ubukwe.

Indi nkuru bijyanye: Icyatumye Safi Madiba mu bukwe bwe yanga gutumira Knowless

Safi na Niyonizera Judith bahoberana ku munsi w’ubukwe bwabo, bari bakumuburanye …

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger