AmakuruUbuhinzi

ACORD Rwanda yagaragaje uburyo bwo kubyaza ubutaka umusaruro urambye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwagaragaje ko bwishimiye igitekerezo kiri gushyirwa mu bikorwa cya ACORD Rwanda cyo guhinga ku butaka buto kandi umusaruro ukaba mwinshi.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bahinzi batandukanye bo mu murenge wa Gataraga, bagaragaje ubunararibonye bafite mu guhinga ibihingwa bitandukanye bakoresheje amafumbire y’imborera n’imiti gakondo hagamijwe kugabanya imiti n’amafumbire bikorerwa mu nganda byangiza ubuzima bw’abantu, ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni mu rugendoshuri rwakozwe kuwa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024, rwitabiriwe n’abagera kuri 38 bari mu byiciro bitatu birimo:Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na visi meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Uwanyirigira Clarisse hamwe n’urwego rwa JAF, Abafatanyabikorwa bakora iby’ubuhinzi bakora mu rwego rumwe na ACORD Rwanda n’abahuguriwe iby’ubu buhinzi na ACORD Rwanda bo mu mirenge ya Muko na Gataraga.

Mukankusi Josephine avuga ko ACORD Rwanda yatumye agera ku nzozi ze zo kuba umuhinzi mworozi uhamye

Hasuwe bamwe mu bahinzi bakora ubuhinzi bwongera umusaruro, busigasira ubutaka n’ibidukikije hagamijwe kwihaza mu biribwa barimo Mukankusi Josephine wo mu mudugudu wa Karurambi,mu kagari ka Murago,mu murenge wa Gataraga na Munyemanzi Froduard wo mu mudugudu wa Rwinzovu wo mu kagari ka Murago.

Aba bahinzi bavuga ko bahisemo ubuhinzi gakondo birinda gukoresha amafumbire n’imiti mva ruganda bagamije gutanga umusaruro urambye ndetse no kurengera ubuzima bw’ibidukikije n’abantu kuko akenshi biri mu bitera indwara.

Ibihingwa byiganje mu byo bahinga birimo:imboga rwatsi,ibirayi, imbuto n’ibindi ari nabyo Visi Meya Uwanyirigira Clarisse yahereyeho avuga ko bizaba igisubizo mu kugabanya umubare w’abagaragaraho igwingira ungana na 27%, ukigaragara muri aka karere mu gihe ubu byibuze bagakwiye kuba baragabanyutse bageze kuri 11% hakurikijwe gahunda ya NST1.

Munyemanzi Froduard ufite mu isambu ye ibiti bya voka birenga 300 avuga ko ibi yabigezeho nyuma yo kumenya agaciro ko gukoresha amafumbire n’imiti gakondo mu buhinzi

Yagize ati: Mbere na mbere mu izina ry’Akarere ka Musanze, turashimira ACORD Rwanda ku bw’iki gikorwa kiganisha ku kugaburira abantu ibiryo by’ujuje ubuziranenge hakurikijwe Uko byahinzwe n’uko byafumbiwe mpaka bigabuwe, biragaragara ko ubu n’ubutaka buto dufite twabuhingaho dukoresheje amafumbire y’imborera Kandi umusaruro ukazaboneka ari mwiza, turabashimira ko mwatekereje ku buzima bw’abantu, ibidukikije, ubusugire bw’ubutaka ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima ibi bizatanga umusaruro mwiza ku hazaza hacu heza”.

“Twishimiye cyane kubona mu buhinzi bwanyu harimo imboga n’imbuto ibi biraza kudufasha kugera ku ntego twihaye yo kurwanya igwingira ubu rikiri kuri 27% Kandi twagakwiye kuba turi kuri 11% muri gahunda ya NST1, dukomeze iyi ntambwe kandi muzafashe n’abandi gukora nk’uko mukora”.

Sentaru Jean Marie Vianney Umukozi wa ACORD Rwanda ushinzwe ubuhinzi n’imibereho myiza y’abagenerwabikorwa mu buryo burambye yavuze ko uru rugendo shuri rwateguwe mu buryo bwo gusakaza iboneka ry’umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Yagize ati:”Twateguye iki gikorwa tugamije gusakaza umusaruro mwinshi kandi mwiza ndetse no kubyaza umusaruro ubutaka buto hirindwa ihumana ry’ikirere rikomoka ku mikoreshereze y’amafumbire n’imiti mva ruganda, akenshi yica bimwe mu binyabuzima byari bifite akamaro gakomeye mu mirima yacu ndetse na bimwe bitungwa n’ibyo duhinga birimo nk’inzuki”.

“Twahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu by’ubuhinzi barimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kugira ngo turusheho gukomeza kunganirana uko twahangana na zimwe mu ngaruka ziterwa n’uko duhinga haba ku buzima bwacu no ku ihindagurika ry’ikirere nk’uko ACORD Rwanda ibifite mu ntego”.

Sentaru Jean Marie Vianney Umukozi wa ACORD Rwanda ushinzwe ubuhinzi n’imibereho myiza y’abagenerwabiko

Abitabiriye uru rugendo shuri, bagaragaje ko bagiye gukomeza guhuza imbaraga bagaharanira ubuhinzi bufite ingaruka nziza ku biremwa,ku butaka n’ibidukikije hagamijwe gutanga umusaruro urambye no kurandura inzara n’igwingira.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere Uwanyirigira Clarisse
Abagera kuri 38 bitabiriye uru rugendoshuri bagaragaza ko bafite intumbero yo guteza imbere ubuhinzi butanga icyizere ku bantu n’urusobe rw’ibinyabuzima
Mu rwego rwo kwirinda gukoresha imiti iva mu nganda, bikorerwa imiti yabo bifashishije ibyatsi na bimwe mu bihingwa byabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger