AmakuruInkuru z'amahanga

Abatari bake baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yongeye kubera mu Kivu

Abantu babiri bitabye Imana abandi barenga 10 baburirwa irengero, nyuma y’impanuka y’ubundi bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Ubu bwato bwakoreye impanuka mu gace ka Kalehe. Abari baburimo bavaga mu isoko rya Kituku riherereye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Bamwe mu barokotse impanuka ya buriya bwato bemeza kuba bwari butwaye imifuka myinshi y’ibicuruzwa iremereye ari yo mpamvu nyamukuru yatumye burohama.

Haniyongeraho no kuba ikirere cyari kimeze nabi.

Nyuma y’iriya mpanuka, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zahise zitangira ibikorwa by’ubutabazi. Amakuru ya hafi duheruka ni uko abagera kuri 51 ari bo bari bamaze kurokorwa n’abatabazi.

Iyi mpanuka yo ku munsi w’ejo yabaye, nyuma y’ibyumweru bake mu gace ka Kalehe habereye indi mpanuka y’ubwato yahitanye ubuzima bw’abasaga 150.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger