AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abasirikare 5 bakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage basabiwe gukomeza gufungwa iminsi 30

aha bari bazanywe murukiko

ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko hari impamvu nyinshi   hakekwa ko abaregwa bakoze ibyaha bakurikiranyweho.nubwo abaregwa bakomeje kubihakana bagaragaza ko ntaruhare  ruruhare bagize mu byo bashinjwa bagashimangira ko batigeze banagera mu gace byemezwa ko bakoreyemo ibyaba

icyemezo , cy’ubucamanza cyavuze ko inyandiko mvugo z’abaregwa ndetse n’abatangabuhamya zerekanye ko hari impamvu zikomeye zishinja babiri mu baregwa uruhare mu gusambanya abagore ku ngufu.Abo ni Private Ndayishimiye Patrick w’imyaka 27 na Fidele Nishimwe we w’imyaka 23.

nubwo kumenya imyirondoro y’abasirikare kuko bari bakuye amazina(name tag) ku myambaro yabo y’akazi.Gusa ubwo bajyanwaga mu kigo cya gisirikare cya Kami kiri hafi aho abaturage bahohotewe ngo bashoboye kwerekana amasura y’ababakoreye ihohotera.nubwo aba basirikare bahakana ko batigeze bakorere abaturage ihohotera bagejejwe mukigo babajijwe impamvu bageze mugace kabereyemo ibyaha kandi batari bahapanzwe akazi

Urukiko ngo rwabonye kandi n’ibimenyetso by’uko aba basirikare bakubise bakanakomeretsa abagabo mbere y’uko basambanya abagore babo.

Ku bandi basirikare 3 Gatete Francois, Gahirwa John na Theoneste Twagirimana, umucamanza asanga nta bimenyetso bikomeye byerekana ko babaye abafatanyacyaha mu cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’uko babiregwa n’ubushinjacyaha.Gusa asanga hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko barenze ku mategeko y’izamu ndetse no guhishira ibyaha byakozwe na bagenzi babo.

Hari n’umusivili aregwa

Mu baregwa hari n’umusivili Donath Ntakaziraho, umucamanza avuga ko nta bimenyetso bikomeye bimuhamya ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato.gusa nanone nubwo  bitagaragara aho yakoze ibyaha gusa yabaye umufatanya bikorwa mubyabaha byo gukubita no gukomeretsa

Umwanzuro w’urukiko utegeka ko abaregwa uko ari batandatu bagomba kuguma funze mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hategurwa urubanza rwabo mu mizi.

Ibyaha byakozwe n’abasirikare babarizwaga muri batayo ya 53 iba mu kigo cya gisirikare cya Kami byamenyekanye mu kwezi kwa 3.Aha hari mu gihe abaturage bubahirirza amabwiriza yo kuguma  murugo kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya corona virus

Abaturage babanje kugirango aba basirikare bari mu kazi ko kureba ko ingamba zubahirizwa ariko batungurwa no kubona ibyo barimo gukora Ni inkuruyababaje abatari bacye  mugihugu muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger