Amakuru

Abarundi bazindukiye mu matora ya kamarampaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. (Amafoto)

Abarundi basaga Miliyoni eshanu bazindukiye mu matora ya kamarampaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ishobora kwemerera Pierre Nkurunziza kongera kwiyamamaza akayobora kugeza mu 2034.

Aya matora yabaye  kuri uyu wa Kane, tariki 17 Gicurasi 2018, Perezida Pierre Nkurunziza  kimwe n’abandi baturage bagiye kubiro by’itora, Umukuru wa komisiyo y’igihugu y’amatora  mu Burundi, Pierre Claver Ndayicariye yavuze ko igikorwa cyo cyagenze neza muri rusange.

Aganira na BBC yavuze ko aho yageze hose yabonye abaturage bitabiriye  amatora kare ari benshi kandi mu mahoro n’umutekano yongeyeho ko hari ibikoresho byakoreshejwe  mu matora yashize mu rwego rwo kwirinda gusesagura mu byongeye gukoreshwa ni nk’udusanduku twitora , amarangi n’ibindi.

Muri aya matora Abarundi baremeza cyangwa bahakane  ko manda y’imyaka ya Perezida wa Repubulika yava kuri itanu ikaba irindwi, ariko Perezida akajya ayobora manda ebyiri gusa zikurikirana. Gusa ayo mavugurura aha umwihariko perezida uriho, wo kwiyamamariza izo manda hatarebwe ku zo amaze kuyobora iki gihugu.

Iri vugururwa ry’Itegeko Nshinga riramutse ryemejwe ryaha Pierre Nkurunziza  kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi nyuma ya 2020 ubwo azaba asoje manda ye ya gatatu ayoboye Uburundi.

Ibindi byitezwe  muri aya mavugurura ku itegeko nshinga , ni uko harimo ishyirwaho ry’umwanya wa Minisitiri w’Intebe utari ukibaho nubwo wahozeho, ndetse imyanya ya ba visi Perezida ikavanwa kuri ibiri akajya aba umwe gusa, ubwo bubasha nabwo bugahabwa perezida.

Aya matora biravugwa ko yakozwe nta ndorerezi mpuzamahanga zari zihari, Gusa komisiyo y’amatora mu Burundi yasobanuye ko byatewe n’uko nta ndororerezi zigeze zibisabira ibyangombwa.

Pierre Nkurunziza nawe yatonze mu bandi banyagihugu, aratora ku biro vy’amatora bya ECOFO muri komine Buye
Abanyagihugu bari bazindutse cyane ari benshi
Amatora wabonaga ko yiganjemo urubyiruko rw’inshi
Icyegera cy’ umukuru w’igihugu Gaston Sindimwo yakoreye iki gikorwa ku kigo cya Lycée Municipal ya Nyakabiga.
Urubyiruko narwo ntirwatanzwe
Uyu yatoraga
Nkurunziza ku murongo ajya gutora

Twitter
WhatsApp
FbMessenger