Amakuru

Abarenga 500 bashoje amahugurwa abinjiza muri DASSO-AMAFOTO

Abasore n’inkumi 515 kuri uyu wa 25 Kanama bashoje amahugurwa abinjiza m’Urwego rushinzwe kunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO), n’amahugurwa bari bamazemo igihe cy’amezi atatu mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari akarere ka Rwamagana.

Ni umuhango w’itabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana ndetse n’abayobozi b’uturere bagera kuri 17.

Mu masomo bize mu ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe cy’amezi atatu bamaze bahatorezwa, harimo ayo gukunda igihugu, inshingano n’amahame aranga DASSO, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukoresha intwaro, kwiyereka ndetse no guhosha imyigaragambyo.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabimburiwe n’imyiyereko aho aba banyeshuri bagaragaje ubumenyi bafite mu gukoresha intwaro ndetse no kuba bashobora kwirwanaho badakoresheje intwaro binyuze mu mikino njyarugamaba (Martial arts) batorejwe muri iri shuri.

Mu ijambo rye Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye aba banyeshuri umurava n’ubwitange bagaragaje, abasaba gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe.

Minisitiri Kaboneka akomeza asaba aba bashoje amasomo uyu munsi gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, n’inda ziterwa abana.

Yashoje abasaba kurushaho kurangwa n’indangagaciro,no gukorera hamwe kuko aribyo bizabafasha kugera kunshingano zabo.

Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w’Ishuri rya Gishari yasabye aba bashoje amasomo kuzarangwa n’ubunyamwuga, birinda kwanduza isura y’ Urwego mukorera (DASSO).

Ntaganzwa Fred umwe mu bashoje amahugurwa ukomoka mu karere ka Kirehe yashimiye Polisi y’u Rwanda inyigisho zigezweho bahawe, ahamagarira bagenzi be kuzishyira mu bikorwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Urwego rushinzwe kunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) rwashyizweho kuwa 10 Gicuransi 2013.

Urwego rwa DASSO rufite ububasha bwo gufata umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger