AmakuruPolitiki

Abapolisi bose bakorera mu mujyi umwe wo muri Mexico batawe muri yombi

Abapolisi bose bacungaga umutekano mu mujyi wa  Michoacán muri  Mexico batawe muri yombi bakaba bari guhatwa ibibazo nyuma y’urupfu rw’uwari umukandida wiyamamarizaga kuyobora uyu  mujyi.

Umunyamabanga wa Mexico  muri Leta ya Michoacán yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko aba bapolisi bose bari kubazwa urupfu rwa Fernando Angeles Juarez wo mu ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (Democratic Revolution) wishwe ku wa Kane tariki ya 21 Kamena arashwe n’umuntu utaramenyekana.

Ku Cyumweru, Abapolisi 28 bakorera muri Leta ya Michoacán ho muri Mexico  bajyanwe ahitwa ku bijyanye n’urupfu rwa Juárez wiciwe muri iyi Leta. Ngo bakihagera bamwe barashe mu kirere bavuga ibi bagiye gukorerwa bidakurikije amategeko ari nako basaba ko uburenganzira bwabo n’ubudahangarwa nk’abapolisi byahabwa agaciro.

Kuri uyu wa Mbere umunyamabanga wa Leta ya Michoacán  yemeje ko aba bapolisi bose 28 bari gukorwaho iperereza kuri uru rupfu rw’uyu mukandida warashwe.

Biteganyijwe ko muri Mexico bazakora amatora tariki 01 Kanama uyu mwaka batora ugomba kuyobora iki gihugu ndetse n’abagomba kuyobora Leta zitandukanye zo muri Mexico.

Nyakwigendera Juarez ni umwe mu banyapolitiki babiri bamaze kwicirwa muri iki gihugu mu gihe kitarenze amasaha 24 kandi nyamara bari kwegereza umunsi w’amatora. Undi wishwe ni Omar Gomez Lucatero, wari umukandida wigenga wiyamamarizaga kuyobora umujyi wa  Agulilla, uyu yishwe ku wa kane mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Abapolisi bagera kuri 28 bari gukorwaho iperereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger