AmakuruImikino

Abanyarwanda batangiye bitwara neza mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo

Umunsi wa mbere wa La Tropicale Amissa Bongo usize umukinnyi w’umunyarwanda Munyaneza Didier ari muri batatu ba mbere ku rutonde rusange.

Iri siganwa rikomeye kurusha andi ku mugabane w’ Afurika, ritangiye umutaliyani Niccolo Bonifacio yitwara neza atsinda kuri ‘sprint’ igihangange André Greipel mu gace ka mbere kabanza kiri rushanwa.

André Greipel ufatwa nk’umwe mu bakinnyi ba mbere ku Isi mu gukoresha imbaraga nyinshi n’umuvuduko hafi y’umurongo wo gusorezaho (World’s Best Sprinters) ku nshuro ye ya mbere yari yitabiriye iri rushanwa

Iri siganwa rizenguruka igihugu cya Gabon riri kuba ku nshuro ya 13 .Mu gace ka mbere kasojwe abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Bongoville uri mu Burasirazuba bwa Gabon basoreza ahitwa Moanda ku ntera ya kilometero 100.

Umutaliyani Bonifazio Niccolò ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa na Manzin Lorrenzo ukina muri Vital Concept – B&B Hotels, aba bakinnyi bombi bageze mu Kilometero cya nyuma bakoresha imbaraga nyinshi birangira bashyize ipine ry’igare mu murongo wo gusorezaho mbere nubwo bahagereye rimwe n’abandi 44 babakurikiye, bose bakoresha amasaha 02:43’23”.

Didier Munyaneza wegukanye Shampiyona y’u Rwanda ya 2018 yagerageje gucika igikundi inshuro nyinshi , yagiye atsinda ihangana ryo hagati mu isiganwa bita ‘sprints intermediaires’ inshuro eshatu bituma aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange, anegukana imyenda ibiri, umukinnyi uri munsi y’imyaka 23 wahize abandi n’Umunya-Afurika uri hafi ku rutonde rusange.

Nubwo atahiriwe n’umunsi wa mbere ,Andre Greipel umudage ukinira Arkéa-Samsic yitezweho byinshi muri iri rushanwa asanzwe amenyerewe mu marushanwa ya World Tours nka Tour de France aho amaze kubona intsinzi 155 zirimo uduce 11 yegukanye muri Tour de France.

Undi mukinnyi utegerejwe ni umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot watwaye Tour du Rwanda muri 2010 ndetse akanambara umwambaro w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi muri Tour de France 2015.

Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange

                1. Bonifazio Niccolò (Direct Energie): 02:43’13”
2. Tesfom Sirak (Érythrée): 02:43’15” 
       3. Didier Munyaneza (Rwanda): 02:43’16”
                                        4. Manzin Lorrenzo (Vital Concept – B&B Hotels): 02:43’17” 
         5. Greipel André (Arkéa Samsic): 02:43’19”

Ikipe y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Sempoma Félix igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph uraza gutangira yambaye nomero ya mbere nk’umukinnyi wegukanye isiganwa riheruka. Abandi barimo Nkurunziza Yves, Jean Claude Uwizeye, Bonaventure Uwizeyimana, Mugisha Samuel na Munyaneza Didier

Irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo riri ku rwego rwa 2.1 rikaba ryo na Tour du Rwanda ari yo marushanwa ari ku rwego rwo hejuru muri Afurika.

  • Uduce tugize La Tropicale Amissa Bongo 2019:

2019-01-21: BONGOVILLE – MOANDA, 100km

2019-01-22: FRANCEVILLE – OKONDJA, 170km

2019-01-23: LECONI – FRANCEVILLE, 100km

2019-01-24: MITZIC – OYEM, 120km

2019-01-25: BITAM – MONGOMO, 120km

2019-01-26: BITAM – OYEM, 110km

2019-01-27: ZES de NKOK – LIBREVILLE, 140km

Twitter
WhatsApp
FbMessenger