AmakuruImikino

Abanya-Iranikazi bongeye kurebera ruhago muri Stade nyuma y’imyaka 40

Kuri uyu wa kane ibihumbi by’abagore bo muri Iran bongeye kugaragara muri Stade, nyuma y’imyaka 40 baraciwe ku mastade.

Abanya-Iranikazi bari barakumiriwe kujya kureba imikino y’amakipe y’abagabo nyuma y’impinduramatwara ya islam yo mu 1979.

Iyi mpinduka yakurikiwe n’urupfu rw’umugore wahisemo kwitwika ari muzima, nyuma yo gutabwa muri yombi agerageza kujya kureba umupira w’amaguru kuri Stade.

Ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo umugore witwa  Sahar Khodayari wamenyekanye nka “Blue girl” yitwikiraga hanze y’urukiko, ubwo yari yagiye kuburana nyuma yo gufatwa yagiye gushyigikira ikipe yakundaga.

Ni urupfu rwakurikiwe n’igitutu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yashyize ku bategetsi ba Iran isaba ko abagore bakomorerwa na bo bakajya bihera ijisho umupira w’amaguru, kandi ntibibe ku mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi gusa ahubwo bikaba ku mikino yose.

Umuryango utegamiye kuri leta Amnesty International unaharanira uburenganzira bwa muntu, wagaragaje ko kuba Abanya-Iranikazi batemererwa kujya kuri Stade ari akarengane gakomeye, usaba ko barenganurwa.

Uyu munsi abagore bo muri Iran 3,500 barebye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi Iran yatsinzemo Cambodia ibitego 14-0, mu mukino wabereye muri Stade ya Azadi. Byari ibyishimo bikomeye kuri bo nk’uko amafoto atandukanye abigaragaza.

Cyakora cyo ubwo Iran yakinaga na Espagne mu mukino w’igikombe cy’isi cyo muri 2018, abagore bari bemerewe kujya kureba uyu mukino watambutswaga kuri Televiziyo, gusa kuri uyu wa kane ni bwo bemerewe burundu kureba umukino uri kuba imbonankubone.

Mu mwaka ushize mu gihugu cya Arabie Saoudite na ho ni bwo abagore bemerewe kujya kureba umupira kuri Stade, nyuma y’igihe kirekire barahejwe kubera amahame y’idini rya Islam.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger