AmakuruImikino

Abanya-Cameroon basifuye umukino wa nyuma wa CAN bageze iwabo bakirwa nk’abami

Umusifuzi Sidi Neant Alioum wayoboye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika n’abungiriza be babiri; Evarist Menkouande na Elvis Nguengoue, bakiriwe nk’abami bakigera iwabo i  Yaoundé muri Cameoon bashimirwa guhesha ishema igihugu.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo aba basifuzi bayoboye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, hagati y’ikipe y’igihugu ya Algeria n’iya Senegal. Ni umukino warangiye Algeria yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda Senegal igitego kimwe ku busa.

Igitego cya Bagdad Bounedjah cyo ku munota wa gatatu w’umukino ni cyo cyafashije Algeria kwegukana igikombe.

Sidi Neant Alioum na bagenzi be bakigera iwabo muri Cameroon, basanze abafana benshi mu mihanda y’i Yaounde bari baje kubakira, kurusha abakiriye ikipe y’igihugu ubwo yahageraga ikimara gusezererwa na Nigeria muri 1/8 cy’irangiza.

Impamvu aba basifuzi bakiriwe gitwari, ni uko bwari bwo bwa mbere abasifuzi bakomoka muri Cameroon bashoboye kuyobora umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kuva cyatangira gukinwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger