Amakuru ashushye

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye guherekeza nyakwigendera Mowzey Radio-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018, iwabo wa Mowzey Radio i  Makindye , Kampala muri Uganda  abantu ibihumbi n’ibihumbi baje guherekeza nyakwigendera Radio waririmbaga muri Goodlife wapfuye mu gicuku cyo kuwa kane tariki ya 1 Gashyantare  azize inkoni yakubiswe .

Radio yaguye mu bitaro bya Case Hospital biherereye muri Kampala nyuma y’iminsi 10 akubitiwe mu kabare yari yagiye kuririmbamo maze akajyanwa kwa muganga ari intere ariko abaganga ntibabashe kurokora ubuzima bwe.

New Vision iri gukurikirana iki gikorwa cyo gushyingura Nyakwigendera yanditse ivuga ko kugeza ubu Weasel waririmbanaga na Nyakwigendera ntabwo ari gushobora kuvuga bitewe nagahinda yatewe no kuba umuvandimwe bahoranaga mu buzima bwa buri minsi atazongera kumubona ukundi. Nyina wa  Radio yavuze ko abuze umuhungu we witondaga , wacishaga make , wamufashaga muri byinshi, mu marira menshi yatangaje ko azakumbura umuhungu we ati  kandi Imana imuhe iruhuko ridashyira.

Umubyeyi wa Radio

Abahanzi bose aho bava bakagera haba aba hano mu Rwanda , muri Afurika ndetse n’irwotamasimbi bashegeshwe n’urupfu rwa Radio kuko ubu ku mbugankoramyamabaga nta kindi kiri kuvugwa uretse kwifuriza Radio kuruhukira mu mahoro.

Abahanzi batandukanye bo muri Uganda bagiye guherekeza nyakwigendera.

Abahanzi batandukanye bari kuririmba ibigwi bya Radio muri muzika
Uyu ati tubuze intwari
Abantu ni benshi cyane

Abantu barababaye cyane

Photo: New vision

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger