AmakuruAmakuru ashushyeMu mashusho

Abana bamwe bavukanye ubumuga bwihariye bwo mu mutwe, bavutswa uburenganzira bwabo.

Abana bavukana ubumuga bwo mu mutwe bakunze guhura n’ihohoterwa, binyuze mu kuvutswa bumwe mu burenganzira bakwiriye nk’abandi bana bose, bigatuma bahera inyuma muri byinshi, kandi byashobokaga ko bafashwa, maze ubwenge bwabo bukagera ku rundi rugero rushimishije.

Bijya bibaho ko mu muryango w’abantu badafite ikibazo na kimwe cyo mu mutwe, bashobora kubyara umwana ufite ubumuga bwihariye bwo mu mutwe, bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye. Ibi hari ababyeyi batabasha kubyihanganira, maze bagafata umwanzuro wo gukingiranira umwana mu rugo, bakamugaburira, bakamwambika ariko ntibatere indi ntambwe yo kumugeza mu bigo bifasha abantu bafite ibibazo by’ ubumuga bwihariye bwo mu mutwe.

Nubwo kutajyana umwana ufite iki kibazo kwa mu ganga cyangwa mu bindi bigo bibitaho bishobora guterwa n’ikibazo cy’amikoro, ariko hari n’ababyeyi usanga bafite ipfunwe ryo kugaragaza ko bafite umwe mu bana babo ufite ubumuga bwo mu mutwe, ugasanga bahisemo kubigira ibanga, umwana akazakurira mu rugo nta bundi bufasha ahabwa bujyanye no kumwongerera imikorere myiza y’ubwonko.

Ntitwakwirengagiza kandi ko kugeza ubu mu Rwanda bitoroshye kubona ishuri ryihariye, rifite ibikoresho bihagije byabugenewe ndetse n’abarimu bahugukiwe no kwigisha abana bafite ubumuga bwihariye bwo mu mutwe. Mu Rwanda hari ibigo bisaga 30 byita ku bana bafite ubumuga bwihariye bwo mu mutwe, gusa ibibarirwa mu ihuriro bivugwa ko bizwi ni 22 gusa.

Centre Humura kugeza ubu ni cyo kigo umuntu yavuga ko gikomeye mu Rwanda, mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko ntibyoroshye ko buri mubyeyi ufite umwana ubana n’ubu bumuga, yabona ubushobozi bwo kujyanayo umwana we, cyane ko akenshi bisaba ko umwana yitabwaho aba mu kigo .

Uyu mukoro wo kwita ku bana babana n’ubumuga bwihariye bwo mu mutwe, birumvikana ko utareba ababyeyi gusa, ahubwo na leta ifite byinshi byo gukora kugira ngo abana nk’aba bajye bitabwaho by’umwihariko, nk’abandi bantu bose bafite ibibazo by’ubumuga bwihariye.

UMUHOZA Clement

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger