AmakuruAmakuru ashushye

Abakoresha amarozi na ruswa bahagurukiwe na MINISPOC

Minisiteri ifite Sport mu nshingano zayo ndetse na komite olempique bahagurukiye abakoresha amarozi mu mupira w’amaguru ndetse n’abatanga ruswa bashyiraho ingamba zikarishye ku bo bizagaragaraho bose.

Ikibazo cya ruswa mu mupira w’amaguru ni kimwe mubyari bimaze gufata indi ntera, aho abayihabwa bemera kwitsindisha abandi bagaharira bagenzi babo amanota mu rwego rwo kubafasha kwirinda ingaruka zo gutakaza igikombe ku baba babihatanira, ndetse no kutamanuka mu byiciro ku baba bari mu manegeka.

Ibi bihurirana n’ikoreshwa ry’amarozi ryagiye rivugwa kenshi mu mupira w’amaguru kuva na kera.

Rayon Sports ni mwe mu makipe yavuzwemo cyane iki kibazo, aho nko mu mukino iyi kipe yagiye gukinamo na Mukura i Huye muri 2016 bakanganya igitego 1-1, ikibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi cyagarutsweho cyane ku kuba cyari mu byaranze uyu mukino.

Mussa Camara wa Rayon Sports yari akubitiwe i Huye nyuma yo gukekwaho gukoresha amarozi mu mukino wa Mukura na Rayon Sports.

Muri 2013 na bwo ikibazo cy’amarozi cyari cyavuzwe cyane, ubwo ikipe ya Bugesera yitwazaga inkoko mu mukino w’igikombe cy’amahoro yagombaga guhuriramo na Rayon Sports, bikanarangira iyi kipe y’i Bugesera isezereye Rayon Sports ku bitego 2-1.

Ikibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi cyanahagurukije Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho na we yanenze abayobozi b’amakipe akizera ibijyanye n’amarozi n’abapfumu, biri mu bituma umupira w’amaguru mu Rwanda udatera imbere.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu ntangiriro za 2015, perezida Kagame yagize ati”Abayobozi b’amakipe n’abakinnyi baracyafite imyumvire ya kera aho bizerera mu bapfumu n’abarozi ndetse bagitanga ruswa bashaka intsinzi.”

Uretse amarozi, ruswa na yo iri kugenda ifata indi ntera muri Ruhago Nyarwand.

Ikibazo cya ruswa giheruka kumvikana mu mukino Kiyovu Sports yatsinzemo 2-0 Miroplast, aha Niyibizi Suleiman utoza Miroplas akaba yareruye avuga ko abakinnyi be ndetse n’abasifuzi bari bahawe ruswa na Kiyovu Sports.

Budacyeye kabiri ibi bibaye, i Nyamata mu Bugesera na ho humvikanye ikibazo nk’iki, aho byavuzwe ko bamwe mu bakinnyi ba Bugesera bari bahawe ruswa na Rayon Sports mbere y’umukino Rayon Sports yanyagiyemo 5-0 bwa Bugesera, ikibazo cyakurikiwe n’ihagarikwa rya bamwe mu bakinnyi ba Bugesera.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigenda gifata indi ntera, abayobozi ba MINISPOC na Komite Olempiki ku wa Kane, tariki 3 Gicurasi 2018, bakoranye inama n’abayobozi umupira w’amaguru ukunze kugaragaramo ruswa n’amarozi, biga ku buryo byahashywa burundu.

Abakurikirana umupira w’amaguru bibuka inkoko zavuzwe ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera.

Mu itangazo Komite Olempiki yasohoye, yavuze ko hari imyitwarire y’abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abasifuzi ishobora kuba yafatwa nka ruswa cyangwa amarozi kandi ari ikibazo giteye inkeke cyambika isura mbi umupira w’amaguru n’igihugu muri rusange.

Muri iyo nama hanarebwe ku kibazo cy’amategeko adatomora neza uburiganya n’imigenzo itemewe, Ferwafa isabwa kuyasubiramo kugira ngo uwo ruswa n’amarozi bizongera kugaragaraho azabihanirwa by’intangarugero.

Muri 2016 Ferwafa n’abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere bahuriye mu nama yigaga ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amarozi,  hanzurwa ko umutoza uzagaragaraho imyitwarire yavuzwe haruguru azajya ahanishwa kudatoza imikino ine n’amande y’amafaranga y’u Rwanda 200.000, mu gihe umukinnyi bizagaragaraho azajya ahanishwa kudakina imikino itatu n’amande y’amafaranga y’u Rwanda 100.000Frw.

Ikipe byagaragayemo inshuro eshatu izajya ikatwa amanota atatu n’amande y’amafaranga y’u Rwanda 500.000.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger