AmakuruImikino

Abakinnyi ba APR FC bakoranye akanyamuneza umuzamu wabo uvuye mu bitaro(video)

Nyuma yo kugirira ikibazo ku mukino wa Mukura VS akajyanwa mu bitaro, umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe yavuyemo ubu ameze neza.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade Kamena, ubwo wari ugeze ku munota wa 32 ni bwo iyi mpanuka yabaye aho Hakizimana Adolphe yagonganye na rutahizamu wa Mukura VS.

Nyuma yo kugongana, Adolphe yagize ikibazo maze Ambulance yinjira mu kibuga kumukuramo bamwihutana ku Bitaro bya CHUB.

Nk’uko APR FC ibyemeza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ubu ameze neza ndetse yanatashye.

Ubwo yari avuye mu Bitaro yasanze bagenzi be bakinana muri APR FC bamutegereje, bamukomeye amashyi nk’ikimenyetso cy’uko bamwishimiye.

APR FC ikaba yaje gutsinda uyu mukino ibitego bitatu ku busa.

Kanda hano urebe videwo 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger