AmakuruInkuru z'amahanga

Abagenzi 143 barokotse impanuka y’indege yataye icyerekezo ikagwa mu ruzi

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga kuri gereza ya Guantanamo iherereye muri Cuba, yataye icyerekezo yisanga mu mugezi wa St. Johns River uherereye muri Florida ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Nta numwe mu bagenzi 143 bari bari muri iriya ndege witabye Imana. Amakuru y’iby’iriya ndege yemejwe na Lenny Curry, Mayor w’agace ka Jacksonville.

Abicishije kuri Twitter ye yagize ati” Nabwiwe muri make ko abari bayirimo bose bayivuyemo ari bazima. Indege iri mu mazi afite ubujyakuzimu buto, ntabwo yigeze irengerwa ikindi kandi buri wese ni muzima.”

Amakuru avuga ko iriya ndege yaguye mu mugezi, nyuma yo guta icyerekezo ubwo yari igeze ku kibuga bikaba ngombwa ko abari bayitwaye birwanaho bashaka aho bayigusha.

Yavaga ku birindiro by’ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi biherereye Guantanamo muri Cuba yerekeza ku kibuga cy’indege cya gisirikare giherereye i Jacksonville.

David Soucie wahoze ayobora ibiro bishinzwe ingendo zo mu kirere, yavuze ko kuba abari bari muri iriya ndege bavuyemo bose ari bazima ndetse yemwe nta wakomeretse, bisobanura umurava n’ubwitange bw’itsinda ry’abatabazi bahise bagera aho iriya mpanuka yabereye.

Byanabaye ngombwa ko ibiro bya Perezida Trump bisabwa ubufasha mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byakomera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger