AmakuruImikino

Abafana ba Gor Mahia basuye Raila Odinga mbere yo kuza guhangana na Rayon Sports

Abakunzi b’ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya basuye Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, mbere yo gufata urugendo baza i Kigali aho bazaba baherekeje ikipe yabo izaza gucakirana na Rayon Sports mu mukino wa CAF Confedration Cup.

Gor Mahia isanzwe ikinamo abakinnyi batatu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda izacakirana na Rayon Sports kuri iki cyumweru, mu mukino wa mbere ubanza w’itsinda rya kane muri CAF Confederation Cup uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali guhera 18h00.

Itsinda rya bamwe mu bazareba uyu mukino mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gicurasi 2018, ryasuye ibiro bya Raila Odinga, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Kenya batavuga rumwe na Leta ya perezida Uhuru Kenyatta.

Abicishije kuri Twitter ye, Odinga usanzwe ari n’umufana w’iyi kipe yambara icyatsi yashimiye abo bafana abifuriza urugendo rwiza no kuzatahukana intsinzi imbere ya Rayon Sports.

Yagize ati “Itsinda ry’abafana na Gor Mahia bansuye ku biro byanjye. Bagiye kwerekeza mu Rwanda gukurikirana umukino na Rayon Sports kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ndabifuriza urugendo rwiza no kuzatahukana intsinzi.”

Biteganyijwe ko abakinnyi n’abatoza ba Gor Mahia bazagera mu Rwanda ku wa Gatandatu mu gitondo, bakazakorera imyitozo incuro imwe mu Rwanda uwo munsi saa 18h00 kuri Stade ya Kigali ari na ho umukino uzaberaho nk’uko amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) abiteganya.

Mu gihe Rayon Sports izaba yisobanura na Gor Mahia i Kigali, USM Alger zihuriye mu itsinda rimwe na yo izaba yakiriye Young Africans yo muri Tanzania.

Morali yo hejuru aba bafana bafite ishobora kuzazimya umurindi w’aba Rayons.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger