AmakuruAmakuru ashushye

Abadepite birukanye umukozi w’akarere ka Nyagatare mu cyumba cy’Inama kubera agasuzuguro

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta basohoye mu cyumba cy’Inama, Umukozi w’akarere ka Nyagatare witwa Mwumvaneza Emmanuel ufite mu nshingano ‘Ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari muri aka karere , azira kugaragaza agasuzuguro mu bisubizo yahaga abagize iyi komisiyo ubwo bamuhataga ibibazo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 kamena 2018 ubwo Abayobozi b’akarere ka Nyagatare n’abagize Inama Njyanama y’aka karere bari bitabye PAC, kugira ngo batange ibisobanuro kuri bimwe mu bikubiye muri raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Ubwo ibiganiro byari bigeze hagati uyu mukozi yaje gusubizanya ikinyabupfura gike cyangwa se agasuzuguro bituma asohorwa mu cyumba cy’inama abandi bakomeza ibiganiro.

Nyirabayazana yabaye impaka zaje nyuma y’uko Mwumvaneza n’abandi bakozi b’akarerere ka Nyagatare baje gusa n’abitana ba mwana ku kibazo cy’amafaranga miliyoni 194 (194,000,0000Frw), zahawe ishyirahamwe Duterimbere ngo nayo izihe abatishoboye mu buryo bw’inguzanyo nkuko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Aya mafaranga ngo yatanzwe muri 2007, ariko abayobozi b’Akarere bayamenye mu minsi mike ishize ubwo biteguraga kwitaba PAC.

Mwumvaneza , ari nawe mugenzuzi w’imari muri aka karere yabajijwe iby’aya mafaranga avuga ko nta makuru abifiteho anavuga ko amasezerano (Contract) yayabonye ejobundi muri raporo gusa. Yavuze kandi ko ari ibya kera muri 2007, ariyo mpamvu aba atazi iyo byaturutse kandi ngo dosiye baramutse bayibonye bayikurikirana.

Depite Niyonsenga yahise amubaza impamvu, Mwumvaneza avuga ko babonye dosiye bayikurikirana kandi barayihawe, ari nabwo uyu muyobozi (Mwumvaneza Emmanuel), yahise amusubiza n’ikinyabupfura gike ati “Ntayo dufite, iyo sinzi niba bayifite sindi umu-Auditeur (Umugenzuzi).”

Depite Nkusi yahise amusohora abaza abasigaye niba uburyo burimo agasuzuguro aribwo basubizamo bati “Oya”. Yahise anenga abayobozi ba Nyagatare kubw’ubushake buke kuri iki kibazo cya miliyoni Magana abiri z’Akarere zitagaragazwa aho zarengeye, anangenga uburyo umwe muri bo asubije babajijwe iby’ayo mafaranga.

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare bari kumwe n’abagize Inama Njyanama bijeje Abadepite ko uyu mukozi bagiye kumukukirana bakamenya ibye ariko bavuga ko iyi myitwarire batari basanzwe bayimuziho ndetse bahavuye bijeje gukurikirana aya mafaranga akaboneka.

Ubwo Mwumvaneza yari asohowe mu cyumba cy’Inama
Yaranzwe n’ikinyabupfura gike arasohorwa

AMAFOTO: Umuseke

Twitter
WhatsApp
FbMessenger